Musanze: Babiri bapfuye barohamye mu mpanuka y’ubwato

7,088
Nyabarongo River - Wikiwand

Abantu batanu bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, barohamye mu kiyaga cya Ruhondo babiri bahasiga ubuzima, batatu barokotse bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Ni impanuka yabaye saa kumi n’imwe n’iminota mirongo itanu z’umugoroba (17:50), wo ku itariki 19 Gashyantare 2022, ubwo abo baturage bari bavuye guhahira mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, bafashe ubwato bambuka bagaruka iwabo i Gashaki burarohama.

Abahitanwe n’iyo mpanuka ni Dusengimana Béâtrice w’imyaka 31 na Nyiramatabaro Angelique w’imyaka 35 kugeza na n’ubu imirambo ikaba igishakishwa, aho hanitabajwe Police ishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi (Marines).

Kimwe mubyateye iyo mpanuka, ni ubwato bakoresheje butemerewe gutwara abantu barenze umwe, busanzwe bwifashishwa mu kuroba nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Munyentwari Damascène yabitangarije Kigali Today natwe dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Ni abantu navuga ko bakoze ibitemewe, bari bagiye hakurya Kinoni mu guhaha, bagarutse basanga ubwato busanzwe bwambutsa abantu bwagiye. Kubera ko babonaga ko nta bwato buhari kandi buza butinze, bahisemo gufata ubwato buto bwifashishwa mu kuroba butujuje ubuziranenge”.

Arongera ati “Ikosa bakoze, bafashe umwana muto w’imyaka 11 aba ariwe ubatwara, bageze mu mazi hagati umuyaga usunika ubwato burabirinduka. Hapfuye abagore babiri harokoka abana babiri n’umugabo umwe, imirambo yabo iracyashakishwa”.

Uwo muyobozi yasabye abaturage kwirinda gukoresha ubwato butemewe, ati “Abantu ndabasaba gukoresha ubwato bwabugenewe mu kwambutsa abantu bufite moteri, naho turiya ni utw’umuntu umwe gusa, ntabwo tugenewe abantu babiri. Ikindi bajye bareba uko ikirere kimeze mbere yo kwambuka, ni n’umwanya wo kwihanganisha imiryango yabuze abayo”.

Kugeza ubu imirambo y’abarohamye iracyashakishwa n’inzego z’umutekano, kugira ngo ishyingurwe.

Comments are closed.