Boris Johnson avuga ko Russia itegura intambara itari bwigere ibaho i Bulaya kuva 1945

9,803
Kwibuka30
Letters: where is the anger over Boris Johnson's lies? | Boris Johnson |  The Guardian

Boris Jonson ministre w’intebe w’Ubwongereza, aravuga ko Uburusiya bufite umugambi wo kugaba igitero gikomeye muri Ukraine.

Ministre w’intebe w’Ubwongereza Bwana Jonson Borris, aubwo yari i Munich mu gihugu cy’Ubudage, ahari kubera inama y’ibihugu by’ibihangange ku isi, yavuze ko igihugu cy’Uburusiya kiri gutegura intambara karahabutaka izasiga yanditse amateka akomeye ku buzima bwa muntu.

Jonson avuze ibi nyuma y’aho Amerika yemeje ko ifite ibimenyetso simusiga ko igihugu cya Russia cyaba kiri gutegura igitero gikomeye ku gihugu cya Ukraine, kuri ubu undi mwambari wa Amerika, Bwana Boris Jonson nawe yavuze ko hari ibimenyetso byemeza ko igihugu cy’Uburusiya kri gutegura intambara ikomeye cyane itigeze ibaho nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yo muri 1945.

Kwibuka30

Minisitiri w’intebe Boris Johnson yabwiye ibiro ntaramakuru by’Ubwongereza BBC ko icyo gihugu gifite ibimenyetso byinshi byemeza ko Puttin Vladmir afite umugambo wo gutera Ukraine nubwo bwose Uburusiya bakomeje kubihakana.

Yagize ati:”Ibimenyetso byose birahari, bigaragaza ko Puttin agiye guteza intambara izakomera ndetse ikaba yazagereranywa n’intambara z’isi zabayeho mu mateka ya muntu”

Yakomeje avuga ko Puttin amaze kuyitegura, ndetse ko hari umugambi wo kugota Ukraine yose, ibintu ngo amahanga atazihanganira na gato.

Comments are closed.