Musanze: Gitifu w’Akagali n’uw’Umurenge batawe muri yombi nyuma yo gukorera urugomo abaturage

7,299
Kwibuka30

Gitifu w’Akagali n’uw’Umurenge bari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda nyuma yaho bafashwe amafoto bar8 guhohotera abaturage.

U rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda rwatangaje ko rumaze guta muri yombi gitifu w’Akagali ka Kabeza Bwana JEAN LEONIDAS TUYISABIMANA na Bwana Gasasira uyobora Umurenge wa Cyumve mu Karere ka Musanze nyuma yo kugaragara ku mashusho bakubitira mu muhanda abaturage babiri ngo nuko banze kwambara agapfukamubwa.

Kwibuka30

Abo babayobozi babiri bafunganywe n’abandi babiri bashinzwe umutekano bazwi nka DASSO bo muri ako Karere. Amakuru aravuga ko DASSO umwe yasanze umuturage witwa Jean Baptiste DUSHIME ari kumwe n’undi musore amubwira ngo ahaguruke aho yari yicaye atahe, undi amubwira ko hari umuntu ategereje ngo amwishyure, ako kanya DASSO yahise avuga ko amusuzuguye, undi aramuhunga ajya mu rugo, DASSO ari kumwe n’undi mugenzi we bamusanze iwabo aho yari yabahungiye bamuvanayo bamukubita, ndetse na mushiki agize ngo aramuvugira nawe baramusohokana bagenda babakubita inzira yose, gitifu w’Umurenge n’uw’Akagali nabo baje babasanga ku muhanda bafata ibibando barakubita.

Nyuma y’ibyo bikorwa byiswe iby’urugomo rwakorewe abo baturage, kuri ubu abo bayobozi babiri hamwe na DASSO 2 aribo Abiyingoma na Sirivani bari mu maboko ya RIB bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Guverineri w’Intara Akarere ka Musanze gaherereyemo Bwana GATABAZI yavuze ko abo bantu bagomba gukorerwa dosiye bagahanirwa icyo cyaha cyo guhohotera abo bashinzwe kureberera

Leave A Reply

Your email address will not be published.