Myugariro w’ikipe ikomeye yo muri Turukiya yiyiciye umwana avuga ko atamukundaga

7,925

Myugariro w’ikipe ya Bursa yishyikirije Polisi y’Iwabo asaba ko yafungwa kuko ariwe wiyiciye umwana we kuko atamukundaga

Polisi y’igihugu cya Turukiya ikurikiranyeho icyaha cy’ubwicanyi myugariro w’ikipe y’Umupira w’amaguru yo muri icyo gihugu yitwa BURSA YILDIRIM SPORT. Bwana CEVHER TOKTS asanzwe ari myugariro w’iyo kipe, niwe ubwe wishyikirije polisi y’icyo gihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 11 Gicurasi.

Urupfu rw’uyu mwana wabanaga na se umubyara rwabaye kuri taliki ya 23 Mata, abaganga bari bazi ko uno mwana yazize coronavirus ariko ise akaba yarasobanuye ko atariko byagenze ahubwo ariwe wamwiyiciye kuko atamukundaga. Yagize ati :”nabanje muterekaho ikintu gishyushye maze nkoresha agapfukamunwa mufunga umunwa n’amazuru mu gihe k’Iminota 10 maze ahita ashyiramo umwuka

Uwo mugabo yakomeje abwira polisi ko yanze kugumana iryo banga riremereye mu mutima, yongera avuga ko nta kibazo cyo mu mutwe afite, Mu gihugu cya Turukiya umuntu wishe undi abigambiriye ahanishwa igifungo cya burundu.

Comments are closed.