Musanze: Hadutse inyamaswa yica ikanarya amatungo magufi n’inyana

8,650

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nyange barasaba inzego bireba ko zabafasha gukemura ikibazo cy’inyamaswa yatangiye kubarira amatungo yabo arimo intama n’inyana.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, inyamaswa itaramenyekana yinjiye mu kiraro cy’umuturage irya inyana y’amezi abiri iyihereye ku gice cy’umurizo iyidahamo ibyo mu nda.

Bamwe mu baturage bafite amatungo yariwe n’iyo nyamaswa bagaragaje ko ubworozi bwabo bwabatezaga imbere ariko kuri ubu bakaba bari gusubira inyuma.

Runezerwa Museveni Prophète ni umwe muri bo ufite inyana yariwe n’iyo nyamaswa. Yagize ati “Iyo nyamaswa yaje mu rukerera umushumba yumva imirindi y’inka asohotse abona icyo gisimba kirasimbutse ariko ntiyamenye icyo ari cyo. Turasaba Leta ko yarushaho kuducungira umutekano kandi ikadushumbusha kuko tworora duteganya iterambere ariko ubu turi mu gihombo gikomeye.”

Mushimiyimana Claudine we iyo nyamaswa yamuririye intama. Na we yagize ati”Njye intama yanjye icyo gisimba cyayiriye iri hafi y’igikoni aho yari isanzwe iba, hari nka saa moya z’umugoroba. Twari twaketse ko yaba ari imbwa ariko urabona ko zatangiye no kurya inka. Turasaba ko badushumbusha tukongera tukorora kandi bakaducungira umutekano izi nyamaswa ntizikomeze kutumarira amatungo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Ndayambaje Karima Faustin, yavuze ko iyo nyamaswa itaramenyekana, asaba abantu bose kurushaho kugenzura no gutanga amakuru y’aho bakeka ko yihisha igashakishwa.

Yagize ati”Iyo nyamaswa ntabwo twari twayimenya, ubu turi kubikurikirana kandi turasaba abaturage kurushaho gukurinkirana bakaturangira ahantu hose bakeka ko hari ibyobo tukahashakira kuko urebye aho abo baturage bari nta shyamba ribegereye.”

“Abo cyaririye amatungo bo turakomeza kubakorera ubuvugizi turebe kuko dusanzwe tugira abafatanyabikorwa muri gahunda yo korozanya nidusanga ari abo gushumbushwa bizakorwa.”

Ikibazo cy’inyamaswa zirya inyana z’imitavu cyumvikanye cyane mu borozi bororera mu Gishwati mu minsi ishize. Umukuru w’Igihugu yakigarutseho ubwo yakiraga indahiro z’Abaminisitiri bashya asaba inzego bireba kugihagurukira kuko kitari gikwiye kugera kuri urwo rwego.

(Src:Igihe)

Comments are closed.