Spotify yafunze ibiro byayo yari ifite mu Burusiya

6,866
Kwibuka30
File:Spotify logo without text.svg - Wikipedia

Spotify yafunze ibiro byayo i Moscou mu rwego rwo gusubiza perezida w’Uburusiya Vladimir Putin akomeje gutera Ukraine.

“Twatunguwe cyane kandi tubabajwe n’igitero simusiga cyagabwe kuri Ukraine. ” Ibi ni ibyavuzwe n’umuvugizi wa Spotify. Yakomeje agira ati: “Icyo twashyize imbere mu cyumweru gishize ni umutekano w’abakozi bacu no kureba ko Spotify ikomeza kuba isoko y’ingenzi mu makuru yo ku isi ndetse no mu karere mu gihe kubona amakuru ari ngombwa kuruta mbere hose.” Ibiro bya Moscou bizafungwa “ubuziraherezo,” kandi Spotify “izatanga ubufasha bwihariye kubakozi bacu” i Moscou, ndetse n “umuryango mpuzamahanga w’abakozi ba Ukraine Icyakora, urubuga rwa interineti rwatangaje ko “ari ngombwa cyane kugerageza gukomeza serivisi zacu mu Burusiya kugira ngo amakuru atangwe ku isi hose.”

Kwibuka30
JOE ROGAN UMUVUGIZI WA SPOTIFY

Live Nation  abashinzwe gufasha abahanzi kumenyekana muri Amerika nayo yatangaje kandi ko itazongera gukorana ubucuruzi n’Uburusiya harimo no guteza imbere ibitaramo nk’uko NPR ibivuga. Itangazo ry’isosiyete rigira riti: “Live Nation yifatanije n’isi mu kwamagana byimazeyo igitero cy’Uburusiya muri Ukraine.”

Live Nation - YouTube

Bakomeje bagira bati: “Ntabwo tuzateza imbere ibitaramo mu Burusiya, kandi ntabwo tuzakorana n’Uburusiya. Turi mu nzira yo gusuzuma abacuruzi bacu kugira ngo dushobore guhagara.”
Mu ntangiriro ziki cyumweru, Apple nayo yahagaritse kugurisha ibicuruzwa byose mu Burusiya, itangazo ry’isosiyete rivuga ko “bahangayikishijwe cyane” n’igitero kandi ko bahagaze hamwe n’abababajwe n’urugomo “.ika akazi hamwe n’abashoramari bose bo mu Burusiya. ”

Comments are closed.