Musanze: Imirwano y’imbogo ebyiri yarangiye zombi zipfuye

7,923
Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022, habonetse imbogo ebyiri z’ibimasa zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zapfiriye mu Murenge wa Nyange, Akagali ka Ninda, bivugwa ko zazize kurwana zikicana.

Amakuru atangwa n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, gifite mu nshingano ibikorwa byo kubungabunga pariki n’ubukerarugendo, avuga ko izo mbogo zasohotse muri Pariki mu ijoro ryo ku wa Kabiri zirarwana kugeza zicanye.

Kwibuka30

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper yemeje aya makuru avuga ko ibi byabaye bikunze kubaho kuri izi nyamaswa kandi ko izi zicanye bazishyingura nk’uko amabwiriza abiteganya.

Yagize ati” Nibyo byabaye mu ijoro ryakeye zarwanye zicomekana amahembe kugeza zipfuye, ni ibintu bijya bibaho kuri izi nyamaswa nta kindi cyazishe nizo ziyicaniye. Kuri ubu turi kuzishyingura nk’uko amabwiriza abiteganya ntabwo zaribwa.”

Kuri ubu muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga habarurwa izi nyamaswa z’imbogo zibarirwa muri 30.

Comments are closed.