Rusizi: Umukobwa witwa Christina yaraye yimanitse ku mugozi arapfa.

5,407
Print Kayonza: Umugore yafashwe agiye kwiyahura kubera ibitutsi by'umugabo  we wamwitaga mubi Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2021 Yasuwe:  2223 Umugore ufite imyaka 22 utuye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka  Kayonza ...

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 yaraye yimanitse ku mugozi arapfa.

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 utuye mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Gihundwe yaraye yiyahuye akoresheje umugozi yari yamanitse ku giti.

amakuru y’urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa witwa Christine Nyirabaziki yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ahagana saa kumi atanzwe n’umukozi wari urimo utunda umucanga.

Biravugwa ko uwo mwana w’umukobwa yari asanzwe aba kwa muramu we, ariko akaba yakoze icyo gikorwa abo mu rugo badahari kuko umugabo yari yaherekeje umugore kwa muganga.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Shagasha Bwana Andre Uwizeye, ku murongo wa terefono yagize ati:”Nibyo koko, ahagana saa kuki n’igice zo kuri uyu wa kabiri nibwo mudugudu yampamagaye ambwira ko hari umwana w’umukobwa basanze amanitswe ku giti, yabikoze abo mu rugo badahari kuko mukuru we yari yagiye kubyara kwa muganga, muramu we nawe ni umumotari, ngo nawe yari yamuherekeje

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyayo yatumye uwo mwana yiyahura, bikaba bivugwa ko umurambo w’uyu mwana w’umukobwa wajyanywe ku bitaro.

Comments are closed.