Musanze: Ukuri ku nkuru y’umugore warumye igitsina cy’umugabo we amushinja imyitwarire idahwitse mu kunoza amabanga y’urugo

404
kwibuka31

Umugore wo mu karere ka Musanze yemeza ko yarumye igitsina cy’umugabo we amushinja kumukoresha imibonano mpuzabitsina amuziritse mu gihe umugabo we yemeza ko yari amusabye kumuhindukirira gusa undi akanga agahitamo kumuruma ku itama no ku gitsina ari naho yashegeshe cyane.

Ibi byabereye mu karere ka Musanze mu mudugudu wa Kabaya mu murenge wa Muhoza aho uyu muryango ubana byemewe n’amategeko ukaba ufite abana batatu, aho basanzwe babana mu makimbirane – buri wese aba ashinja undi amakosa.

Nk’uko tubikesha Isango Star, umugore yarumye asa n’ushaka gushahura umugabo we wari umusabye kumuhindukirira aho amushinja ko amukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kumukoresha imibonano mpuzabitsina amuziritse.

Umugabo we avuga ko yari amusabye kumuhindukirira nk’ibisanzwe ariko umugore akanga ahubwo akamwadukira akamuruma ku itama agakomereza ku gitsina ari na ho yakomeretse cyane.

Nyuma yo kubona ko akomeretse cyane, uyu mugabo yahise yihutira kujya kwa muganga kugira ngo yitabweho hakiri kare.

Umuyobozi w’Akagari ka Ruhengeri, Mukamusoni Jasmine, yemeza ko bagiye gushaka umuti urambye w’uyu muryango ubana mu makimbirane dore ko babana byemewe n’amategeko.

Comments are closed.