Musanze: Umurambo wa Devotha w’imyaka 27 wasanzwe mu nzu yakoreragamo
Umurambo w’umukobwa w’imyaka 27 witwa Ishimwe Devota, bikekwa ko amaze iminsi apfuye, wasanzwe mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Gakoro Akagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, akaba yayicururizagamo anayituyemo.
Abamuheruka ngo bamubonye ku wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023, arimo akingura umuryango w’inzu yabagamo. Ngo kuva icyo gihe yinjira muri iyo nzu ntibongeye kumubona kandi yari ikinze.
Nyuma yaho nibwo abantu batangiye kujya bumva umunuko ndetse n’amasazi ahatumuka, mu kugira amakenga bahita bamenyesha ubuyobozi, kugira ngo buhagere hamenyekane intandaro yawo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwambogo, Mukamana Jacqueline, yagize ati: “Umugabo ucururiza mu muryango byegeranye n’aho uwo mukobwa yacururizaga, ni we wadutabaje atubwira ko muri iyo nzu hari guturukamo umunuko ukabije ndetse n’amasazi. Tukibimenya twihutiye gutabaza inzego zishinzwe umutekano ziraza, iyo nzu irakingurwa dusanga uwo mukobwa aryamye mu buriri bwe yiyoroshe yarapfiriyemo”.
Arongera ati:”Ugendeye ku kuntu umurambo wari umeze, birashoboka ko yaba yari amaze iminsi apfuye. Dufatanyije n’inzego zirebwa n’iki kibazo umurambo wahise ushyikirizwa inzego z’ubuvuzi, ngo zibisuzume hamenyekane icyateye urupfu rwe“.
Gitifu Mukamana yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, niba bagize ugushidikanya ku mibereho ya bagenzi babo.
Ati:”Abaturage tubasaba kujya bagira amakenga mu gihe hari ibyo bashidikanyaho, bakihutira gutanga amakuru ku gihe, kuko nk’ubu kuba byari bizwi neza ko inzu hari umuntu usanzwe ayikoreramo ikaba yari imaze iyo minsi yose ikinze, ubwabyo byagateye abantu ba hafi aho kwibaza niba nta kibazo uyibamo yaba yaragize, bakihutira gutanga amakuru yihuse. Dusaba abantu rero kugira amakenga, no kujya bihutira gutanga amakuru y’aho bakeka ikibazo kugira ngo gishakirwe igisubizo hakiri kare“.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa akomoka mu Karere ka Kayonza, akaba ari n’aho ababyeyi be batuye.
Umurambo ukimara gukurwa muri iyi nzu, wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma, mu gihe RIB na yo yahise itangira gukora iperereza.
Comments are closed.