Mme Jeannette Kagame arabarizwa i Bujumbura ku butumire bwa mugenzi we

2,612
Kwibuka30

Umufasha wa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Madame Jeannette Kagame arabarizwa mu gihugu cy’u Burundi ku butumire bwa Angeline Ndayishimiye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 9 Ukwakira 2023 nibwo madame wa perezida wa repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yageze i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi ku butumire bwa mugenzi we madame Angeline Ndayishimiye madame wa perezida wa repubulika y’u Burundi mu nama ya kane y’Abagore b’abayobozi..

Akigera ku kibuga cy’indege i Bujumbura yakiranywe ibyishimo n’abayobozi batandukanye mu nzego z’abagore muri icyo gihugu.

Abakurikiranira hafi politiki ya kano karere, baravuga ko iyi ari indi ntambwe iganisha ku rugendo rwo kongera gusubukura umubano mwiza hagati ya bino bihugu bibiri byarebanaga ay’ingwe mu myaka ishize.

Kwibuka30

Jeannette Kagame wavukiye mu gihugu cy’u Burundi kubera amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda, yaherukaga muri icyo gihugu mbere y’umwaka wa 2015.

Twibutse ko muri Nyakanga(7) uyu mwaka, Madamu Angeline nawe yagiye mu Rwanda mu nama y’abagore ku isi yitwa Women Deliver.

Aba bayobozi bari baherutse guhurira i Kigali mu Rwanda

Leave A Reply

Your email address will not be published.