Musanze: Umusore yagiye kwiba yiyambika nk’abagore baramutahura

427

Umusore w’imyaka 22 witwa Kabayiza Jean Bosco, yatawe muri yombi mu ijoro rishyira itariki ya 01 Ugushyingo 2024, nyuma yo gufatirwa mu cyuho yiba, aho yari yiyambitse imyambaro y’abagore.

Yafatiwe mu Kagari ka Mpenge Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, saa munani z’ijoro, aho we n’uwitwa Sabato Mugisha bari bamaze kwinjira mu gipangu cy’uwitwa Munyaneza Eugene, irondo ry’umwuga rirabatesha.

Iryo rondo rikimara kugera muri icyo gipangu cy’umuturage wari utabaje, bahise bafata uwo witwa Sabato Mugisha, abarangiye aho abandi banyuze, nibwo abagize irondo bakomeje gushakisha basanga uwo musore mu nzira yamaze kwiyambika nk’abagore.

Ngo babanje kumushidikanyaho bakeka ko ari umugore atagenzwa no kwiba, ariko nyuma bibaza kuri uwo mugore uri kugenda muri iryo joro, nibwo bamufashe basanga ni uwo musore, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpenge, Ally Niyoyita yabivuze.

Ati Ni:‟Ni amayeri y’abajura, bagiye kwiba irondo rirabatesha tubanza gufata umwe, tumubaza abo bari kumwe atwereka aho bacikiye, tubakurikiye urumva ko iyo abajura bagiye kwiba bagendana amayeri menshi. Nibwo uwo musore yahise akuramo imyambaro ye yigira umukobwa”.

Arongera ati:‟Yahise yambara kora arenzaho kariya gakanzu, ku buryo twabanje kumunyuraho, ariko nyuma twibaza uwo mugore uri kugenda saa munani z’ijoro kandi mu cyerekezo bari bamaze kwibiramo, nibwo twamufashe atwemerera ko nawe ari mu bajura baje kwiba uwo muturage”.

Kabayiza Jean Bosco na mugenzi we bahise bagezwa kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, aho bafungiye kugeza ubu, mu gihe abandi bakekwaho ubujura bari kumwe bakomeje gushakishwa.

Comments are closed.