Musanze: Umuyobozi wa COVATRAMO arashinjwa kunyereza umutungo w’abanyamuryango.

8,090
Musanze: Abamotari baciye ukubiri n'idindizwa mu kubona ibyangombwa byo  gutwara abagenzi - Kigali Today

Umuyobozi w’imwe muri Koperative y’abatwara abagenzi kuri Moto mu karere ka Musanze (COVATRAMO), Nsabimana Claude afunzwe akekwaho byo kunyereza umutungo w’iyi koperative wa Miliyoni 2 Frw. RIB ivuga ko uyu muyobozi yemera icyaha.

Mu nama yahuje Abamotari bibumbiye muri iyi Koperative COVATRAMO ikorera mu Murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative mu Ntara y’Amajyaruguru, Jean de Dieu Mitali yabwiye aba banyamuryango ko uwari umuyobozi w’iyi Koperative ari mu maboko y’Ubugenzacyaha nyuma yo kubura ibisobanuro ku mafaranga asaga Miliyoni 2,8 Frw.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thierry MURANGIRA yavuze ko uwitwa Nsabimana Claude yemera icyaha cyo kunyereza umutungo wa Koperative nyuma yo gutabwa muri yombi n’uru rwego.

Yagize ati:”Nibyo koko, kuri RIB Station ya Muhoza hafungiwe Nsabimana Claude ukurikiranyweho kunyereza umutungo ungana na Miliyoni 2 830 000 ya Koperative y’abamotari yitwa COVATRAMO ikorera mu karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza”.

Akomeza agira ati: “Iyi Koperative yari ayibereye umuyobozi. Uyu ukekwaho kunyeraza umutung, icyaha aracyemera, gusa turacyakora iperereza kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Umuvugizi wa RIB kandi avuga ko uru rwego rutazihanganira “Umuntu ukoresha ububasha afite mu gusesagura umutungo yakabaye acunga. Abafite inshingano zo gucunga umutungo wa Koperative cyangwa ibindi bigo bakwiriye kubikora nk’abacunga ibyabo.”

Iri tabwa muri yombi ry’uyu muyobozi rije nyuma y’uko abamotari bo muri Koperative zitandukanye ziri mu karere ka Musanze, bari bagejeje mu buyobozi bwite bwa Leta, impungenge ku micungire y’umutungo uva mu misanzu yabo.

Aba bamotari bavugaga ko iyi mitungo ikoreshwa mu nyungu z’abantu ku giti cyabo aho gukoreshwa mu nyungu z’abanyamuryango.

Muri aka karere ka Musanze hakorera Koperative z’abamotari enye (4) usibye iyi Koperative ya COVATRAMO ivugwamo imicungire mibi y’umutungo, indi Koperative itungwa agatoki n’abanyamuryango ni iyitwa COTRAMO-UBUMWE.

Comments are closed.