Musanze: Yakubiswe n’uwahoze ari Gitifu w’umurenge wa Cyuve none yahuye n’ihungabana ryatumye afata umwanzuro wo “KWIYAHURA”.

16,499
Kwibuka30

Umugore witwa Nyirangaruye Clarisse wo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze uherutse kugaragara mu mashusho akubitwa n’abayobozi barimo uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve n’uw’akagari ka Kabeza bafatanije na DASSO yafashwe amaze kunywa umuti wica.

Ibi ngo yabitewe n’agahinda ko kuba yarangiritse muri nyababyeyi ubwo yakubitwaga n’abo bayobozi, bityo akiyumvisha ko atazabyara.

Ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo kuwa 07/06 nibwo ababyeyi be bamusanze mu cyumba araramo yamaze kunywa imiti ashaka kwiyahura ariko bagasanaga atarapfa, bahita bamutwara kwa muganga ari indembe.

Karemera Aloise ni umubyeyi wa Nyirangaruye. avuga ko umwana we kuva yava kwa muganga ko atongeye kwishima yahoranaga agahinda bityo bakaba bakeka ko ariyo mpamvu yashakaga kwiha imiti yamwica

Yagize ati Twamusanze mu cyumba amaze kunywa imiti duhita tumutwara kwa muganga atabasha kuvuga,yari yarembye ariko ntituzi ubwoko bw’imiti yihaye dutegereje ibisubizo biva kwa muganga tukamenya ibyo yari yanyoye,twaketse ko yageragezaga kwiyahura gusa kwiyakira byaramunaniye kuko yumva abana bangana ndetse n’abaturanyi birirwa bamubwira ko atazabyara bityo bikamutera agahinda nkeka ko aribyo birikutera ibyo byose”

Musanze:Nyirangaruye wakubiswe n’uwahoze...
Nyirangaruye Clarisse arimo gukubitwa

Umuganga wamukurikiraniye hafi wo ku bitaro bikuru bya Ruhengeri,yavuze ko mu minsi ishize ubwo yakubitwaga,uyu mugore yangiritse cyane kuko yababaye ku kigero cya 80%.

Kwibuka30

Aganira na Rwandatribune.com dukesha iyi nkuru yagize ati” Ni Koko yarababaye cyane ariko ntaho bihuriye n’umura kugeza ubu ntabwo twakwanzura ko atazabyara bityo rero akeneye abantu bamuba hafi bakamuganiriza bakamuhumuriza akareka kwiheba.”

Ntabwo imiti Nyirangaruye yakoresheje yiyahura iramenyekana nubwo nk’uko bikekwa na bamwe ko ari uwitwa Tiyoda ukoreshwa mu kwica udusimba twangiza ibirayi.

Nta makuru y’uko ubuzima bwe buhagaze ubu kandi aramenyekana. Nyirangaruye Clarisse ubu arwariye mu cymba cy’indembe mu bitaro bikuru bya Ruhengeli.

Nyirangaruye yakubiswe ku gicamunsi cyo ku wa 13 Gicurasi 2020, akubitirwa mu Murenge wa Cyuve we na musaza we bivugwa ko baziraga ko batambaye udupfukamunwa.

Abamukubise barimo uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza witwa Tuyisabimana Jean Leonidas, n’abacunga umutekano babiri ba DASSO, Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain baje gutabwa muri yombi na RIB bitewe na Video yakwijwe ku mbuga Nkoranyambaga bamukubita nta mpuhwe bafite.

Aba bayobozi bahise birukanwa ku kazi ndetse mu minsi ishize bahawe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa bashinjwa.

Source: umuryango

Leave A Reply

Your email address will not be published.