J.Luc, Fuadi, Sidik, na Gicumbi bari bakunzwe cyane kuri Radio10 bamaze kwirukanwa

58,191
Kwibuka30

Abanyamakuru ba sport bari bakunzwe cyane kuri Radio10 bamaze kwirukanwa burundu nyuma yo kuvuga ko bakorera mu kwaha kwa Castar nawe wirukanywe

Amakuru afitiwe gihamya aravuga ko abanyamakuru bari bakunzwe cyane mu rubuga rw’Imikino kuri Radio10 na TV10 bamaze kwirukanwa mu mirimo yabo nyuma yo gushinjwa kuba no gukorera mu kwaha kwa bamwe mu bayobozi b’iyo radio nabo baherutse kwirukanwa. Abanyamakuru birukanywe ni IMFURAYIWACU J.LUC, GAKWAVU SUDIK, FUADI UWIHANGANYE, ndetse na BENJAMIN GICUMBI bose bakoraga mu rubuga rw’imikino. Abo bagabo bahise basimburwa na Bwana SAM KARENZI wari umuvugizi w’ikipe ya Bugesera FC akaba yaramenyekanye cyane kuri radio Salus ikorera mu Karere ka Huye, Antha wari usanzwe ukorera Radio na TV10, ndetse n’uwitwa Eric utari uzwi mu ruhando rw’itangazamakuru rya siporo mu Rwanda.

Aba banyamakuru nibo bagiye gusimbura abirukanywe guhera none kuwa kabiri

Bano bagabo basezerewe nyuma y’igihe gito abari abayobozi ba Radio na TV10 beretswe imiryango nyuma yo kuvugwaho ibikorwa byo gukoresha nabi umutungo baragijwe.

Kwibuka30

Aba banyamakuru birukanywe bari barigaruriye imitima y’abakunzi benshi kubera ubusesenguzi mu mikino itandukanye ari iyo mu Rwanda no hanze.

Abo bagabo bazize iki?

Amakuru atugeraho aravuga ko nyuma y’isezererwa rya Jado Castar na David Bayingana kuri iyo radio, bano bagabo nabo bakomeje gukorera mu kwaha kwa ba shebuja birukanywe ndetse bagashinjwa kurema ibice mu banyamakuru n’abakozi ibintu byakuruye umwuka mubi mu bakozi ngo bikangiza n’imikorere ya Radio.

Kugeza ubu ntiharamenyekana aho bano bagabo bazerekeza ubuzima bwabo mu mwuga w’itangazamakuru, ariko bamwe mu bakunzi ba sport mu Rwanda barasanga iyo radio itakaje inkingi za mwamba mu gisata cya sport.

Uyu nawe ni Sidik uri birukanywe

Leave A Reply

Your email address will not be published.