Musanze: Yibye ingurube y’umuturanyi afatirwa mu cyuho amaze kuyica umutwe ategekwa kuyikorera

8,247
Kwibuka30

Umugabo witwa Mbituyimana yafatiwe mu cyuho amaze guca umutwe ingurube y’umuturanyi yari amaze kwiba bamutegeka kugenda ayikoreye.

Umugabo witwa Mbituyimana w’imyaka 28 y’amavuko wo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Kabeza yafatanye ingurube yibye amaze kuyica umutwe, arayikorezwa ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gahangiro ahagana saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri tari 29 Ugushyingo 2022, ubwo Mbituyimana yafatanwaga ingurube y’umuturage witwa Mfitumukiza Leodomir amaze kuyica umutwe akayikorezwa agashyikirizwa RIB Ishami rya Cyuve.

Kwibuka30

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard nta byinshi yifuje gutangaza kuri iki kibazo ubwo yakibazwagaho ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri bikimara kuba, ariko yavuze ko agiye kugikurikirana.

Yagize ati” Ntabwo nabimenye mwabaza gitifu wa Kabeza ariko reka mbikurikirane ndahita mbabwira.”

Mu yandi makuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye, ni uko uyu Mbituyimana asanzwe akekwa mu bantu basanganywe ingeso yo kwiba amatungo magufi kuko n’abo bakunze kugendana mu cyo bita ikigare harimo ababukora ndetse bagiye banabuhanirwa.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.