JIANG ZEMIN WAYOBOYE UBUSHINWA MU GIHE CYAHINDUYE AMATEKA YABWO YITABYE IMANA

8,178
Kwibuka30

JIANG ZEMIN WAYOBOYE UBUSHINWA GUHERA MU 1993 KUGEZA MURI 2003 YITABYE IMANA KU MYAKA 96.

Kwibuka30

Nk’uko byatangajwe na televiziyo y’igihugu cye, JIANG ZEMIN wabaye perezida w’ubushinwa akarwana no gukiza abanyagihugu imitegekere itubahiriza amahame ya demokarasi 100/100 ndetse akaba mu bagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu kugira ngo bugere ku gasongero, yitabye Imana kuri uyu wa gatatu.

Jiang yapfiriye muri Shanghai nkuko urubuga rwa televiziyo y’igihugu rubitangaza. Mbere yo gutorerwa kuyobora Ubushinwa, yabaye umunyamabanga mukuru w’ishyaka ry’abakomuniste guhera mu 1989 kugeza 2002. Ku ngoma ye, yakuyeho ibyabangamiraga uburenganzira bw’abashinwa ndetse agerageza no kuzamura ubukungu bw’icyo gihugu ndetse n’abikorera bahabwa umwanya mu masoko ya Leta mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Zimwe mu mvugo ze bamwibukiraho zirimo gushishikariza abantu gutekereza mu buryo bwiza kandi bakemera ko ibintu byose bishoboka, ntibakangwe n’intege nke bafite, ahubwo bagashaka ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.