Musenyeri Aupetit wabaye Arikiyepiskopi wa Paris arakekwaho ihohotera rishingiye ku gitsina

7,534

Musenyeri Michel Aupetit wabaye Arikiyepiskopi wa Diyosezi ya Paris mu Bufaransa ari gukorwaho iperereza ku ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko yakoreye umwe mu bagore bo muri iki gihugu.

Ku wa Kabiri tariki 3 Mutarama 2023 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Bufaransa rwatangaje ko rumaze ukwezi rutangije iperereza kuri Musenyeri Aupetit.

Iri perereza riri gukorwa hashingiwe ku makuru na raporo yatanzwe na Diyosezi ya Paris. Bivugwa ko ibi byaha Musenyeri Aupetit yabikoreye umugore wo mu Bufaransa utaratangajwe amazina mu rwego rwo kumucungira umutekano.

Amakuru dukesha France24 avuga ko kugeza ubu inzego z’Ubugenzacyaha zatangiye kugenzura ‘emails’ Musenyeri Aupetit yohererezanyaga n’uyu mugore.

Mu 2021 nibwo Musenyeri Aupetit yeguye ku mwanya wa Arikiyepiskopi wa Paris, nyuma yo gushinjwa ko hari umugore bagiranye umubano wihariye mu 2012.

Iri perereza kandi riri gukorwa kuri Musenyeri Jean-Pierre Ricard uri mu kiruhuko cy’izabukuru uvugwaho kuba mu 1980 yarakoreye ihohotera rishingiye ku mibonano mpuzabitsinda n’umukobwa w’imyaka 14. Ni umwe mu basenyeri 11 bo mu Bufaransa bakekwaho ibyaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Leave A Reply

Your email address will not be published.