DRC: Abacancuro b’Abarusiya bari baritabajwe na FARDC ku rugamba, bakuyemo akabo karenge

6,430
Kwibuka30

Abacancuro bo mu itsinda ry’indwanyi z’Abaruziya rya Wagner biyambajwe na FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23, bagaragaye aho bacumbitse muri hoteli iri mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bivugwa ko bakuyemo akabo karenge nyuma kubona ko urugamba rutoroshye.

Hashize ibyumweru bibiri, havuzwe iby’aba bacancuro bivugwa ko bahawe ikiraka n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ngo baze gufatanya na FARDC mu rugamba iri kurwanamo na M23.

Aba bacancuro bo mu itsinda rya Wagner, byavuzwe ko baje ari 100 bagahita bajya gucumbika muri Hoteli imwe iri mu mujyi wa Goma.

Kwibuka30

Umwe mu bakurikiranira hafi iby’uru rugamba, yavuze ko nyuma y’uko aba bacancuro basanze urugamba rukomeye kurusha uko babikega, bahise basubira kuri hoteli bacumbitsemo.

Bagize ati “Nyuma yo kunanirwa guhabwa imbunda zikomeye na RDC ndetse no gutereranwa ku rugamba na FDLR na Mai-Mai, abacancuro na bo bategerejwe guhabwa isomo na M23 bagaragaye ifoto zabo za mbere kuri Hoteli ya Mbiza i Goma.”

Umutwe wa M23 mu itangazo rikubiyemo ijambo ryo gutangira umwaka wa 2023, wavuze ko wanze bikomeye ubutegetsi bwa Tshisekedi kuba bwarinjije abanyamahanga mu bibazo byabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.