Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel yatawe muri yombi

1,209

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama 2025 rwatangaje ko rwafunze Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, itorero rya Angilikani mu Rwanda.

RIB yavuze ko Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri ku buyobozi.

Ubu afungiwe kuri Station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.

Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Dr Laurent Mbanda tariki 3 Ukuboza 2024 yahagaritse ku mirimo Musenyeri Dr. Mugisha wayoboraga Diyoseze ya Shyira kugira ngo hakomeze hakorwe ubugenzuzi ku bibazo by’imiyoborere n’imitungo bimuvugwaho.

Ibibazo Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel avugwamo byatangiye kuvugwa mu ntangiriro y’umwaka, ubwo bamwe mu ba pasiteri bo muri EAR Diyoseze ya Shyira bari bamenyereye imikorere y’iyi Diyoseze bahindurirwaga imirimo n’inshingano bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.

Byarakomeje bifata indi ntera kugeza aho mu kwezi kwa Karindwi n’ukwa Munani, abo Bashumba birukanywe mu nshingano nk’uko babimenyeshejwe mu ibaruwa yo ku wa 14 Kanama 2024. Hasezerewe Pasiteri Kubwayo Charles na Pasiteri Kabaragasa J. Baptiste.

Mu cyumweru cyakurikiyeho ku wa 20 Kanama 2024, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha, yongeye kwandikira abo bapasiteri amabaruwa abamenyesha ko birukanywe ndetse n’amasezerano bari bafitanye na EAR Diyoseze ya Shyira asheshwe.

Ubwo ibyo byose byakorwaga muri icyo gihe, abo bapasiteri niko nabo berekanaga ko bari gukorerwa akarengane mu nyandiko bagiye bandikira urwego rukuru rw’itorero EAR, ndetse berekana ko uko tutumvikana kwabo bituruka ku miyoborere mibi, kwigwizaho umutungo no kuwucunga nabi bikorwa na Musenyeri Dr. Mugisha.

Mu byo bagaragaje ndetse bigashyirwa hanze birimo isoko ryo kugemura umucanga ku nyubako ya EAR Diyoseze ya Shyira iri kubakwa mu mujyi wa Musanze bivugwa ko ryari rifitwe na kompanyi ya Musenyeri Mugisha ndetse n’imodoka ya Fuso yawutundaga ngo yanditswe ku mazina na Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel n’ibindi birego binyuranye.

Ibi bibazo byakomeje gukururana, kugeza aho Mgr Mugisha yahagaritswe n’ubuyobozi wa EAR mu Rwanda, ndetse ibi bibazo byarazamutse bigera mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere.

Icyakora Mugisha we, yavuze ko ibibazo bijyanye n’imiyoborere ndetse n’imicungire n’imikoreshereze mibi y’imitungo gishingiye gusa ku makimbirane ku bapasiteri babiri bahise bajya mu itangazamakuru mu buryo butari ubunyamwuga.

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.