Mutombo Dikembe Umukongomani wamamaye cyane muri Basketball yitabye Imana

933

Mutombo Dikembe, Umunyecongo akaba n’Umunyamerika wamamaye muri Baskbetall yapfuye ku myaka 58 azize canseri y’ubwonko, nk’uko byatangajwe n’umukuru wa NBA Adam Silver.

Mu kibuga yamamaye nk’umwe muri ba myugariro bakomeye mu mateka ya NBA, “hanze y’ikibuga yasutse umutima we na roho ye mu gufasha abandi”, nk’uko Silver yabivuze mu itangazo.

Dikembe Mutombo Mpolondo Mukamba Jean-Jacques Wamutombo yitangaga ngo umukino wa Basketball ugeze ibyiza ku bandi, by’umwihariko mu gihugu cye cy’amavuko cya DR Congo no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Mutombo yari yaramaze kwinjira mu rwego rw’abakinnyi bakomeye b’ibihe byose muri Basketball muri Amerika ruzwi nka Naismith Memorial Basketball Hall of Fame.

Mu myaka ibiri ishize ni bwo umuryango wa Mutombo watangaje ko arimo kuvurwa ikibyimba cyo mu bwonko i Atlanta muri Amerika.

Mutombo wareshyaga na 2,18m yamaze imyaka 18 akina muri NBA mu makipe atandukanye arimo Denver Nuggets, Atlanta Hawks, Philadelphia 76ers, New York Knicks na Houston Rockets mbere yo guhagarika gukina muri sizeni ya 2008-09.

Mu mpera z’imyaka ya 1990 n’intangiriro z’imyaka ya 2000 Mutombo yari indorerwamo ku rubyiruko rwinshi rwa Afurika rwakinaga cyangwa rwakundaga Basketball.

Uburebure n’ubuhanga bye mu kugarira bituma ari ku mwanya wa kabiri inyuma ya Hakeem Olajuwon mu bakoze blocks/contres nyinshi mu mateka ya NBA, aho afite blocks 3,289 yakoze mu gihe yakinaga.

Agikina, yatsingada ikigereranyo cy’amanota 9.8 ku mukino na ‘rebounds’ (gufata imipira yo hafi y’inkangara) zigera ku 10 kuri buri mukino.

ESPN isubiramo umunya-Cameroun Joel Embiid ukinira Philadelphia 76ers muri NBA agira ati: “Uyu ni umunsi ubabaje, by’umwihariko kuri twe Abanyafurika…kandi n’isi yose, uretse ibyo yagezeho mu kibuga cya Basketball, nibaza ko yanarushijeho hanze y’ikibuga…Yakoze ibintu byinshi bikomeye ku bantu benshi. Yari ikitegererezo kuri njye”.

Mutombo Dikembe ari kumwe na Joel Embiid wamufatanga nk'ikitegererezo

Uretse kuba yari intumwa ya NBA muri Afurika, mu 1997 Mutombo yashinze ikigo Dikembe Mutombo Foundation cyibanda ku bikorwa byo guteza imbere ubuvuzi, uburezi, n’imibereho ya rubanda mu gihugu cye cy’amavuko.

Ikigo cye cyubatse ibitaro byitiriwe nyina, Marie Biamba Mutombo wa Ntumba, biri i Kinshasa bifite intego yo kuvura abantu kitarebye ku bushobozi bwabo bwo kwishyura ubuvuzi.

Mutombo, uretse kuvugwaho ubumuntu, gukunda abantu, kuvuga indimi zigera ku icyenda, yari azwiho igitwenge gikomeye no gukunda gusetsa no guseka cyane.

Comments are closed.