Mvuyekure Juvenal yatorewe kuyobora ikipe ya Kiyovu Sport ku majwi ijana ku ijana

11,112
Mvukiyehe Juvenal yatowe ijana ku ijana...

Mvukiyehe Juvenal wari umukandida rukumbi ku mwanya wo kuba umuyobozi wa Kiyovu Sports yatowe ijana ku ijana n’abanyamuryango b’iyi kipe bishimiye impinduka yazanye mu gihe gito amaze muri iyi kipe.

Mvukiyehe waguriye ikipe Bisi agatanga na miliyoni zisaga 26 mu kugura abakinnyi bakomeye iyi kipe izagenderaho mu mwaka w’imikino utaha,yumviye icyifuzo cy’abakunzi ba Kiyovu Sports cyo kwiyamamariza kuyobora ikipe,nabo bamuhundagazaho amajwi.

Mvukiyehe yatowe n’abantu 84 kuri 84 batoye bituma asimbura Mvuyekure Francois wari Perezida w’iyi kipe.Uyu agiye kuyobora ikipe imyaka 3.Mvuyekure yagizwe Perezida w’icyubahiro wa KIYOVU SPORTS.

Ubwo yari ahawe umwanya wo kuvuga imigabo n’imigambi ye mbere y’amatora, Mvukiyehe Juvénal yavuze ko ashaka kongera gufasha Kiyovu Sports gutwara igikombe nyuma y’imyaka 26 itazi uko gisa.

Ati “Nubwo mpawe umwanya muto wo kubagezaho imigabo n’imigambi, hari byinshi nifuzaga kubagezaho ntavuga mu munota umwe: Muri uyu mwaka twifuza gushyira imbaraga ku gikombe kuko imyaka yari ibaye myinshi nta gikombe dutwara.

Nakoze umushinga mfatanyije na bagenzi banjye dushaka uko Kiyovu Sports yasubira mu makipe atwara ibikombe. Nashatse umutoza Karekezi, dutangira umushinga ari i Burayi. Ibimenyetso mwarabibonye, twaguze abakinnyi beza ku mpande zose harimo abavuye mu bihugu duturanye.”

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sports hatowe Mutijima Héctor ku majwi 79/84, aho utamutoye ari umwe mu gihe impfabusa zabaye enye.

Umwanya wa Visi Perezida wa Kabiri watorewe Ntiranyibagirwa Ange wagize amajwi 50 kuri 84.

Munyengabe Omar yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports ku majwi 43 kuri 84. Amenshi yagizwe impfabusa kubera kwandika nabi amazina ye.

Mu minsi ishize,Mvuyekure yatangaje ko nta kindi kintu yifuza uretse kugarura izina ikipe ya Kiyovu Sports ndetse yemeza ko niyo atayobora ikipe nta kabuza azafatanya n’abagiriwe icyizere bagashaka igikombe.

Iyi nama y’Inteko Rusange idasanzwe ya Kiyovu Sports ikaba yari yitabiriwe n’abanyamuryango 84 mu 131 bari bemerewe kwitabira amatora.

Mu minsi ishize,abanyamuryango ba Kiyovu Sports ntibumvikanaga ku ngingo ya gatandatu yari yatanzwe na Komisiyo y’amatora kuva mu cyumweru gishize, ivuga ko uwemerewe kwiyamamaza ari “umaze amezi atandatu ari umunyamuryango wa Kiyovu Sports” kandi akaba “nta kirarane cy’umusanzu afite kuva muri 2017.”

Izi mpaka mu banyamuryango ba Kiyovu Sports zatewe nuko iyi ngingo yakumiraga bwana Juvenal kandi yifuzwa na benshi kubera imishinga ikomeye avuga ko afitiye iyi kipe irimo kongera gutwara igikombe.

Amakuru avuga ko abakunzi ba Kiyovu Sports bagera kuri 70 banditse basaba ko bihinduka, bituma ku munsi w’ejo kuwa Gatanu Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Me Mutabazi Abayo Jean Claude, yandikira RGB ibaruwa ifite umutwe ugira uti “Kugisha inama”, iyisaba kuyifasha gusobanukirwa n’amategeko agenga uyu muryango.

Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yasubije Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri Kiyovu Sports ko hashingiwe ku ngingo z’amategeko uyu muryango wagaragaje, hakwiye kubahirizwa ibiri mu mategeko shingiro yashyikirijwe uru Rwego rw’Imiyoborere mu 2013.

Iyi ngingo yemeza ko abanyamuryango bose bafite uburenganzira bungana ndetse bemerewe kwiyamamaza mu myanya y’ubuyobozi itandukanye hatarebwe igihe bamaze babaye abanyamuryango.

(Src:Umuryango)

Comments are closed.