Huye: Ministre Gatete yasabye banyir’amazu yo mu Cyarabu kuyubaka byakawanga bakayamburwa

8,106
Kwibuka30
Minisitiri Gatete yageze mu Cyarabu, asaba ko abahafite ibibanza bananiwe kubaka byazahabwa ababishoboye bakabyubaka

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, avuga ko inzu za Leta ziri i Huye zidakoreshwa, kimwe n’ibibanza by’ahitwa mu Cyarabu bikomeje gutera umwanda mu mujyi, biza gufatirwa ingamba.

Yabitangaje ubwo yagendereraga Akarere ka Huye kuri iki Cyumweru tariki 27 Nzeri 2020, agasura ahari imihanda iri gushyirwamo kaburimbo mu mujyi, akagera no mu Cyarabu, kuri Sitade Huye no ku kibuga cy’indege.

Nyuma yo gusura ibi bikorwa byose, yavuze ko ibikorwa byo gushyira kaburimbo mu mihanda yo mu mujyi i Huye bigeze ahashimishije.

Iyo ni imihanda ireshya na Kilometero 6,3 harimo umuhanda uturuka ahitwa mu Rwabayanga ugatunguka i Ngoma, unyura inyuma y’inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye ugatunguka ku Itaba, ndetse n’uturuka mu Irango ukagera ahitwa i Cyeru mu nzira igana i Kansi mu Karere ka Gisagara.

Iyo mihanda yose, hamwe no gutunganya ihuriro ry’imihanda ku Mukoni na ruhurura mu Matyazo, bizarangira bitwaye amafaranga abarirwa muri miliyari esheshatu nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege.

Kuri Sitade Huye yasanze hari duke ikwiye gukorwaho

Minisitiri Gatete yanasuye inyubako ya Sitade Huye asanga imeze neza, n’ubwo ibyumba byo mu nyubako iyikikije bitaratunganywa neza kugira ngo bibashe gukoreshwa.

Yagize ati “Twabonye ko hari utubazo duke duke tuza gufatanya kugira ngo turebe ko twakemuka, kiriya kibuga cy’umupira kikaba cyakoreshwa kuko ni ikibuga cyiza cyane, kandi gifite ibya ngombwa bihagije.”

I Huye kandi Minisitiri Gatete yahasanze inyubako za Leta zidakoreshwa, harimo n’izatangiye gusenyuka.

Kwibuka30

Ati “Hari akazi tugomba gukora kajyanye n’amazu ya Leta aha ngaha, tugomba gufata umwanzuro ku cyo twayakoresha, ariko no kugira ngo binafashe guteza imbere uyu mujyi.”

Ahitwa mu Cyarabu yahasanze ibibanza 11 bitubatse nyamara nta gihe ba nyirabyo batabisabwe, kugira ngo isura y’umujyi wa Huye irusheho kuba nziza. Yasabye ko byazahabwa abashobora kubyubaka.

Minisitiri Gatete ati “Twagumye dushaka ko bahubaka, n’Akarere kabibahereye ibyangombwa, ariko babimaranye igihe. Ubu tugiye kureba niba badashoboye kubyubaka bihabwe abandi. Ariko ntihagume uko hameze kandi dushaka ngo umujyi wacu utungane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye asobanura ko ba nyiri ibibanza bahawe kugeza muri Werurwe 2021, baba batarabyubaka bakazategekwa kubiha abafite ubushobozi bakiyubakira.

Naho ku bijyanye n’inzu za Leta ziri i Huye zigomba gushakirwa icyo zikoreshwa, Meya Sebutege avuga ko zose hamwe ari 106, harimo izo guturwamo n’izo gukorerwamo ibindi bikorwa.

Imwe mu nzu za Leta zishaje zikwiye gushakirwa icyo zikoreshwa

Nk’akarere ngo bagiye kwicarana n’abo bireba ari bo ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA), Kaminuza y’u Rwanda n’urugaga rw’abikorera, barebera hamwe icyo izo nzu zakoreshwa.

Ati “Tuzicara turebe icyakorerwa muri izo nzu hakurikijwe agace ziherereyemo, hanyuma ibyo tuzaba twatekerejeho bizafatweho umwanzuro. Ukwezi gutaha kwa 10 kuzarangira iyo nyigo twayitanze.”

Minisitiri Gatete yanasuye ikibuga cy’indege cya Huye, asaba ko cyazitirwa kugira ngo abantu bareke gukomeza kujya mu isambu yacyo uko bishakiye.

Ngo hari kwigwa n’uburyo cyabyazwa umusaruro, kikazajya cyifashishwa mu kwakira indege no zitagira umupilote zizwi nka drones zitari izitwara amaraso gusa, ahubwo n’izikora akandi kazi gatandukanye.

(Src:Kgltoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.