Mwalimukazi AGNES amaze iminsi 8 afunze kubera ingengabitekerezo

16,878

Mwalimukazi wa NTURA Protestant amaze iminsi 8 ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho amagambo y’ingengabitekerezo ya genoside

Madame AGNES NYIRAMBONIGABA w’imyaka 41 y’amavuko usanzwe ukora mu kigo cy’amashuri cya Ecole primaire protestant NTURO cyo mu Karere ka Rusizi afungiwe kuri station ya RIB mu mujyi wa Kamembe guhera ku italiki ya 26 z’ukwezi gushize azira amagambo yuzuyemo urwango n’ingengabitekerezo ya genoside. Uyu mwarimukazi usanzwe wigisha mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ngo yabwiye umuyobozi we ushinzwe amasomo Madame MUKAMUHIRWA MEDIATRICE ati:”Nukomeza kunkangisha ko ari iyanyu nzaguhinahina amagufwa nyasangishe aya benewanyu ari mu rwibutso…” Aya magambo akomeye yuzuyemo ingengabitekerezo ya genoside madame Agnes yongeye ayasubiramo mbere y’umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rusizi Bwana NSABIMANA THEOGENE mu nama y’uburezi yaguye yabaye kuya 24 Gashyantare 2020.

Umuyobozi w’icyo kigo yavuze ko Madame AGNES amaze imyaka irenga icumi abiba iyo ngengabitekerezo ya jenoside mu myaka myinshi amaze yigisha. Hari amakuru avuga ko Mwalimu Agnes yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, ibintu bitavugwaho rumwe n’abandi benshi. Umwe mu barezi bakorana nawe yatangarije umukozi wa indorerwamo.com ko kuba arwaye mu mutwe ari ikinyoma kuko nta kimenyetso na kimwe agaragaza ko yaba koko afite ikubazo cyo mu mutwe. Yagize ati:”ahubwo ni umwalimu w’ikihebe, yarenzwe n’ubugome, iriya ni ingengabitekerezo mbi cyane, ni akurikiranwe rwose kuko arangiza abana aribo Rwanda rwejo” . Undi mwalimu wakoranaga na Madame Agnes yavuze ko rimwe mu nama uwo mwalimu yabajijwe impamvu agaragaza akanakoresha amagambo mabi yuzuyemo urwango, maze mu nama n’abandi barezi agira ati:”… twese turi amagufwa yanamye ku gasozi, ariko aya DOS azasanga aya benewabo mu rwibutso….”

Kugeza ubu Madame Agnes aracyari mu maboko ya RIB, yabaye asezerewe by’agateganyo, ariko nahamwa n’icyaha k’ingengabitekerezo azahita asezererwa burundu maze akurikiranwe n’inkiko.

KALINDA CYNTHIA

Comments are closed.