Mwayi Kibaki wayoboye Kenya yitabye imana ku myaka

8,050
Kwibuka30
Top 15 Powerful Quotes of Mwai Kibaki - Motivation Africa

Muzehe Mwai Kibaki wayoboye igihugu cya Kenya imyaka icumi yose yitabye Imana

Perezidansi ya Kenya imaze gutangaza no kwemeza ko uwigeze kuyobora icyo gihugu cya Kenya Bwana Emilio Mwai Kibaki yaryamiye ukuboko kw’abagabo kuri uyu wa gatanu taliki ya 22 Mata 2022 ku myaka ye 90.

Mwai Kibaki yabaye perezida wa gatatu wa Kenya ayobora icyo gihugu hagati y’imyaka ya 2003 ageza mu mwaka wa 2013.

Mwai Kibaki yayoboye igihugu cya Kenya, arakizamura mu rwego rw’ubukungu gusa uyu mugabo yakomeje gushinjwa integenke mu mvururu z’amoko zikaze zabaye muri icyo gihugu mu mwaka wa 2017.

Kwibuka30

Bwana Kibaki Mwai Emilio yavutse mu mwaka w’i 1931 hari mu kwezi kwa 12, avukira ahitwa Gatuyaini. Bwana KIBAKI yashakanye na Lucky Kibaki nawe waje kwitaba Imana mu mwaka 2016,asize abana batanu.

Perezida wa Uhuru Kenyatta yategetse ko amabendera amanurwa akagera mu cya kabiri ndetse asaba Abanyakenya kunamira uwo musaza wahoze ayobora icyo gihugu.

Kugeza ubu ntacyo umuryango we wari watangaza ku bijyanye n’icyamwishe cyangwa igihe n’aho azashyingurwa, gusa aba hafi y’uwo muryango baratangaza ko ari urw’ikirago.

Why Kenyans are missing retired President Mwai Kibaki on his 88th birthday  – Nairobi News

Comments are closed.