Manchester United yatangaje Erik ten Hag nk’umutoza mushya

13,937
Kwibuka30

Manchester United yatangaje Erik ten Hag nk’Umutoza Mukuru w’iyi kipe kugeza muri Kamena 2025, ndetse ko hashobora kwiyongeraho undi mwaka umwe.

Erik ten Hag agiye muri iyi kipe yo mu Bwongereza, nyuma yo kumara imyaka ine atoza Ajax yo mu Buholandi.

Kwibuka30

Erik ten Hag abaye umutoza wa gatanu nyuma ya Sir Alex Ferguson, akaba azanye n’umwungiriza we Mitchell van der Gaag.

Uyu mutoza mushya yagize ati”Nishimiye kugirwa umutoza mushya wa Manchester United, kandi nejejwe n’inshingano zintegereje”.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’umupira w’amaguru muri Manchester United, John Murtough, yatangaje ko mu myaka ine Erik amaze muri Ajax yigaragaje nk’umwe mu batoza bakomeye kandi bafite ibyo bamaze kugeraho mu Burayi.

Ten Hag asimbuye Ralf Rangnick wafashe iyi kipe nk’umutoza w’agateganyo, nyuma yo kwirukana Ole Gunnar Solskjaer watoje iyi kipe ariko umusaruro ukagorana kuboneka.

Comments are closed.