Mwene se wa Museveni ategerejwe i Kigali ku munsi w’ejo

9,755
Image

Gen. Salim Saleh umuvandimwe wa Perezida Museveni biravugwa ko azaba ari i Kigali mu rugendo rw’akazi ruzamara iminsi itanu yose.

Nyuma y’aho umuhungu wa Perezida Museveni ageze i Kigali akagirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ikintu cyafashwe nk’intambwe ikomeye hagati y’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda mu nzira yo gutsura umubano umaze igihe utifashe neza, kuri ubu haravugwauruzinduko rwa General SALIM SALEH, umuvandimwe wa Perezida Museveni bivugwa ko ashobora kugera i Kigali ejo kuwa kane, ndetse bikavugwa ko azagirana ibiganiro na Perezida Kagame.

Amakauru aturuka muri bimwe mu binyamakuru bikomeye mu gihugu cya Uganda, aravuga ko General Salim Saleh ashobora kuzamara iminsi itanu i Kigali ndetse ko n’abashinzwe gutegura urugendo rwe kuri ubu bashobora kuba bamaze kugera i Kigali mu Rwanda.

General Salim Saleh bivugwa ko yari inshuti ikomeye ya nyakwigendera GISA FRED Rwigema, ndetse hari amakuru avuga ko uyu mu General uri mu bantu bakomeye cyane mu gihugu cya Uganda kubera uruhare rwe mu kubohoza igihugu cya Uganda afatanije n’umuvandimwe we Yoweri Kaguta Museveni, hari amakuru avuga ko yaba ari ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta ya Kigali bacumbikiwe muri Uganda, ndetse bimwe mu binyamakuru bya Uganda byagiye bimuvugaho kenshi kuba afatanije bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi n’umuherwe w’Umunyarwanda uzwi nka Rujugiro, nubwo igihe cyose yabishinjwaga we yakomeje abihakana.

Hari andi makuru aturuka muri bamwe mu Bagande ndetse n’Abanyarwanda bakurikiranira hafi ibijyanye na politiki y’ibi bihugu byombi, avuga ko uno mu general ariwe waba uri ku isonga mu batumye umuhungu wa Rwigema ava mu gihugu.

Urugendo rw’uyu mugabo ni indi ntambwe ikomeye itewe ku mubano hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse hari bamwe bemeza ko nyuma y’uruzinduko rwa Saleh Salim hazahita hakurikiraho umubonano hagati y’abakuru b’ibihugu, bigashira iherezo ku mubano mubi hagati y’ibihugu by’ibivandimwe bifite byinshi bihuriyeho.

Museveni's brother Gen. Salim Saleh tells UPDF's more difficult task ahead  in Uganda - YouTube

Comments are closed.