Nyanza: Umwana w’imyaka 15 yishe mushiki we amutemaguye

7,415
Kwibuka30

Mu gihugu cya Tanzaniya, mu gace kitwa Nyanza, neza neza ahazwi nka Tambukareli, haravugwa amakuru y’Umwana w’umusore witwa Shomari Malima uri mu kigero cy’imyaka 15 y’amavuko yaraye yishe mushiki we witwa Faidhati Ibrahim amutemaguye mu buryo bwa kinyamaswa kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2022.

Kwibuka30

Amakuru dukesha ikinyamakuru udaku cyandikirwa muri icyo gihugu cya Tanzaniya, avuga ko uwo mwana w’umukobwa wishwe yari ari mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza.

Umuturanyi wo muri urwo rugo yavuze ko ababyeyi b’aba bana batari bahari, maze bumva urusaku mu rugo ariko ntibabyitaho, nyuma nibwo abana bagiye gukinira muri urwo rugo maze basanga umuvu w’amaraso niko kwihutira kubibwira abantu bakuze, nabo bahageze basanga uwo mwana amaze kwica atemaguye mushiki wari kwiga ikigoroba.

Polisi yo mu gace ka Nyanza bavuze ko ayo makuru bayazi, ndetse bemeza ko uwo mwana w’umusore ubu amaze gutabwa muri yombi, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro.

Comments are closed.