Myugariro w’ikipe ya Totenham ngo arambiwe guhora abazwa na Police ko imodoka atwara atari inyibano

6,241
Kwibuka30
Danny Rose ageze ku kibuga cy'imyitozo mu modoka mu kwa 11 umwaka ushize wa 2019

Danny Rose, myugariro w’ikipe ya Tottenham Hotspur yo muri Premier League, avuga ko arambiwe n’ivanguramoko nyuma yo guhagarikwa kenshi n’abapolisi bamubaza niba imodoka ye atari inyibano.

Uyu Mwongereza w’imyaka 30 unakinira ikipe y’igihugu, avuga ko ibi byakomeje kumubaho kuva afite imyaka 18.

Danny yabwiye igitangazamakuru Second Captains ati: “Ubuheruka, mu cyumweru gishize, ubwo nari mvuye kwa mama wanjye, navuye mu modoka yanjye muri ‘parking’ nayizimije.

Report: Tottenham Hotspur willing to slash Rose asking price, PSG ...
Kwibuka30

“Polisi yahise iza, bazana imodoka eshatu barambaza. Bavuga ko bafite amakuru ko iyo modoka yarimo igenda nabi.

“Nabaye nk’ubabaza nti: ‘Kuki se ari imodoka yanjye?’ Nabahaye ibyangombwa, bampima ko ntasinze. Buri gihe barambaza ngo: ‘Iyi modoka ntiyibwe? Wayivanye he? Wakwerekana ko ari iyo waguze?'”

Danny avuga ko ibintu nk’ibi bituma ashidikanya ko hari impinduka zizabaho.

Ati: “Naretse ibyo kwizera ko hari ikizahinduka kuko hari abantu bagifite ivanguramoko”.

Umwaka ushize, Danny Rose yavuze ko bimutindiye kuva mu mupira w’amaguru kuko yawuhuriyemo n’ivanguramoko rikabije.

Leave A Reply

Your email address will not be published.