Nabisobanuye kenshi, kuki nkomeza kubazwa ibibera muri RDC? – Kagame

565

Perezida Paul Kagame, ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, asanga kimaze igihe kirekire bituma abura uburyo akivugamo kuko akibazwa inshuro nyinshi akakivugaho ariko bugacya akongera kukibazwa.

Perezida Kagame yagize ati: “Iyi ngingo y’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, kigaruka ku Rwanda imaze kuba ikibazo igihe kirekire ku buryo ntabasha no kugisobanukirwa uburyo nagisubizamo kuko maze kukibazwa inshuro zirenga ijana, nkagisubiza mpereye mu mizi, imiterere yacyo, nkasobanura impamvu iki kibazo kigihari ariko nkomeza ku kibazwa”.

Yakomeje agira ati: “Niba uvuga ikibazo nzi cy’uburasirazuba muri Congo, icyo nakubwira cyo, aka ni agace ka Congo ntabwo ari Igihugu ukwacyo, rero mu gihe tuvuga umutekano muke w’uburasirazuba bwa Congo, ni Congo ubwayo uba uvuga kandi ibyo ni ibibazo bimaze igihe kirekire. Bavuga amakimbirane n’umutwe witwaje intwaro wa M23 amaze igihe kandi arushaho gukwirakwira ndetse bimaze kuzamura intera inshuro zigera kuri ebyiri”.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko ikibazo kitwa icya M23, ntaho u Rwanda ruhuriye nacyo ahubwo ko ari ikibazo cya RDC.

Ubwo yakibazwaga mu kganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko ibya M23 ari ikibazo kireba ubuzima bw’abaturage ba RDC bitwa Abatutsi bakandamizwa n’ubutegetsi bwabo.

Ati: “Ndetse n’abayobozi b’iki Gihugu bemera ko abo ari abaturage babo. Kuki Igihugu cyabo kitabaha uburenganzira nk’ubuhabwa abandi baturage bahatuye. Hano mu Rwanda dufite impunzi zaturutse muri Kongo kuki mutazisura ngo muzibaze imvano yo guhunga Igihugu cyabo. Nonese ibyo u Rwanda rubizamo gute?”

Ni ikiganiro cyari cyitabiriwe n’abanyamakuru batari bake

Kagame avuga ko igitangaje ari uko ku rundi ruhande hari abitwa FDLR bari muri RDC bagize uruhare mu kwica Abatutsi mu Rwanda cyangwa ababakomokaho bahuje ingengabitekero ya Jenoside ariko bo batajya bavugwa nk’ikibazo.

Yagarutse ku kuba abantu hari ikindi kibazo badatindaho kandi gifite uburemere, kijyane no kuba Guverinoma ya RDC ifasha abantu bo mu mutwe wa FDLR ngo bakomeze bagirire nabi u Rwanda n’abandi baturage ba RDC bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Kagame yakomeje agira ati: “Abantu bari hanze bafite aho bahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari muri Politike, abenshi usanga bafasha uyu mutwe wa FDLR aho baba bababwira ko bashobora kugaruka mu Rwanda bagakora ibyo bakoraga mbere bakiri mu Rwanda. Mwabibonye kenshi mu itangazamakuru, ibi biroroshye cyane nta munyamakuru ukwiye kuba abaza ikibazo adafite ibimenyetso cyangwa se mufite ibimenyetso ariko mugashaka kubyumva mu buryo FDLR cyangwa namwe mu bishakamo, ibi byatuma bishyira u Rwanda mu ishusho mbi kandi sibyo”.

Aha Perezida Kagame yasubizaga umunyamakuru wari wamubajije ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, uburyo gikomeza gushinjwa u Rwanda ariko ntikigire icyo gikorwaho.

Perezida Kagame avuga ko ikibazo atari u Rwanda cyangwa M23, ahubwo abantu bakwiye gucukumbura impamvu ki umuntu wisanze muri Congo mu gihe cy’ubukoroni, yoherezwa mu Rwanda, hakibazawa icyaha uwo muntu yakoze n’uwakoze ibyo.

Yakomeje avuga ko urebye mu Gihugu cya Uganda usanga harimo Abanyarwanda benshi batuyeyo ndetse bamwe bisanzeyo mu gihe cy’ubukoloni ariko nta narimwe icyo Gihugu kirafata umwanzuro wo kohereza abo baturage kuza mu Rwanda ngo babuzwe amahwemo.

Comments are closed.