Namibia yakuyeho kwambara agapfukamunwa nk’itegeko

9,762

Perezida wa Namibia Hage Gaingob yatangaje ko kwambara agapfukamunwa ahahurira abantu benshi bitazongera kuba itegeko.

Bwana Geingob yanavuze ko abagenzi bakingiwe binjra mu gihugu batazongera gusabwa icyangombwa cy’uko bipimishije kizwi nka PCR testing.

Uku gukuraho amwe mu mabwiriza ya Covid-19 bije nyuma y’uko nta bwandu bushya buherutse gutangazwa mu gihugu.

Perezida kandi yongereye umubare w’abantu bitabira ibirori, aho wavuye ku bantu 500 ukagera ku bantu 1000.

Yavuze ko abatu bagenda mu modoka rusange n’abitabira ibirori bibereye mu nyubako bazashishikarizwa kwambara agapfukamunwa.

Aya mabwiriza mashya azagenderwaho ukwezi kose.

Kugeza ubu abarwayi ba Covid-19 ni 222 muri iki gihugu, mu gihe byibura abantu 14 aribo basangwamo iki cyorezo ku munsi mu minsi irindwi ishize.

Comments are closed.