SPOTIFY YEMERANYIJE NA FC BARCELONA IMIKORANIRE.

5,226

Spotify yemeje amasezerano yo gutera inkunga yanditse amateka mu mikino muri espanye no kwisi yitwaFC Barcelona.

Mu kwezi gushize, byatangajwe ko iyi kipe n’iki kigo gisangwaho ibikorwa by’imyidagaduro birimo n’indirimbo z’abahanzi ku masezerano afite agaciro ka miliyoni 237 zama pound nyuma yuko ikipe yumupira wamaguru itangaje muri Nzeri ko ifite amadeni arenga miliyari imwe.

Kuva shampiyona itaha, izatangira mu mpera zimpeshyi, stade izwi cyane yiyi kipe izahindurwa ihabwe  izina rya Spotify Nou Camp. Ni ubwa mbere itwaye izina ry’umuterankunga  mu gihe umukino w’ikipe n’ibikoresho byo gutoza nabyo bizaterwa inkunga na Spotify. Bizaba bibaye ubwambere iyi  stade yitwaje izina ryumuterankunga kandi ni umwanya w’amateka kuri iyi kipe yanze umuterankunga uwo ari we wese guhera muri 2006.

Itangazo ryasobanuye ko aya masezerano ari “ubufatanye bwa mbere bw’ikipe mu guhuza isi y’umuziki n’umupira wamaguru” kandi igiye “kubona aba bombi bakorera hamwe kugira ngo amahirwe y’iyi kipe itanze abe umwanya wo kwishimira bigere no ku bahanzi” dore ko ari hamwe mu hantu bacururiza umuziki wabo.

Image

Comments are closed.