“…Navuguse umuti, indirimbo muzayibona vuba” Joseph Habineza

7,440

Joseph Habineza yongeye atangaza ko indirimbo ye iri hafi gusohoka

Nyuma y’aho uwahoze ari ministre mu Rwanda atangarije ko agiye gushyira hanze indirimbo, abantu benshi bakomeze kumwandikira binyuze ku rukuta rwe rwa twiter bamubaza igihe iyo ndirimbo izashyirirwa hanze.

Joseph HABINEZA wamenyekanye cyane ku izina rya Joe ubwo yari akiri ministre, yakoresheje imvugo imvugo ikoreshwa cyane n’urubyiruki maze yizeza abategereje iyo ndirimbo ko mu munsi ya vuba iyo ndirimbo ijya hanze, yagize ati:”…,Navuguse umuti indirimbo muzayibona vuba, izaba ari hit”

Bwana Joe ubu ngubu ukorera ikigo cy’ubwiteganirize aramutse ahyize hanze ino ndirimbo araba abaye umuntu wa mbere mu Rwanda wageze ku rwego rwa ministre ashyize hanze indirimbo, bamwe mu bakunze kuganira n’uno mugabo wakunzwe wakunzwe cyane n’urubyiruko kubera uburyo yirekuraga cyane, baremeza ko ino ndirimbo ishobora kuba iri mu njyana ya afrobit.

Ubu nibwo butumwa yashyize hanze

Comments are closed.