Nyaruguru: Guverineri yahembye Inka gitifu w’Akagari kamaze gutanga mitiweri ku rugero rwa 100%

8,543
Kwibuka30

Ubuyobozi bw’Intara y’amagepfo bwahembye gitifu w’akagari kamaze kwesa umuhigo wo kwishyura mitiweri ku rugero rw’I 100%

Guverineri w’intara y’amagepfo yahembye inka kuri uyu wa kane taliki 16 Nyakanga 2020, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Muhambara, umurenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru madame MUHAYIMPUNDU Immaculée.

Uyu mu gitifu yahembwe inka nyuma yaho akagari ayobora kesheje umuhigo wo gutanga mitiweri ku rugero rungana na 100%. Aka kagari ka Muhambara kageze ku italiki ya 2 kuno kwezi abaturage bose bamaze gutanga mituweri y’umwaka w’ubuzima wa 2020-2021. Mu ijambi rye ryo gushima, gitifu yavuze ko ibyo abikesha ubufatanye afitanye n’abaturage ayobora kuko babyumva kimwe, yagize ati:”ubundi twari twariyemeje kugera ku ijana ku ijana ku italiki 30 z’ukwezi gushize, ariko kubera covid twakerereweho iminsi ibiri, ariko ubu nta muturage warembera mu rugo

Kwibuka30

Yashimiye ubuyobozi n’abaturage bamufashije kwesa uno muhigo.

Mu ijambo rye Guverineri w’intara y’amagepfo yavuze ko anejejwe kuba uwo muhigo weshejwe n’umugore, ndetse asaba n’abandi bayobozi gukomeza ubukangurambaga mubbaturage babakangurira kwishyura mitiweri kuko ari ubuzima.

Leave A Reply

Your email address will not be published.