NBA ALL STARS: Bwa mbere, Stephen Curry ntiyagaragaye ku rutonde.

4,038

Stephen Curry ntiyagaragaye ku rutonde rw’abazabanza mu miniko ya all stars.

Ku nshuro ya mbere mu myaka icumi ishize, nibwo Stephen Curry ukinira ikipe ya Golden State Warriors yabuze ku rutonde rw’abazabanza mu kibuga mu mukino w’abakinnyi bagezweho kubw’umusaruro mwiza bari gutanga mu makipe yabo, ibizwi nka All Stars Game, ihuza abakina mu gice cy’Uburasirazuba(Eastern Conference), n’abakina mu gice cy’Iburengerazuba (Western Conference).

Nk’uko NBA yabitangaje, abazagaragara mu kibuga ku mukino wa all stars game mu gace k’iburengerazuba ni:

LeBron James uzaba anabayoboye, akaba akinira Los Angeles Clippers

Kevin Durant ukinira Phoenix Suns

Nikola Jokić umunya Seribiya wa Denver Nuggets

Luka Dončić  wa Mavericks Suns

Shai Gilgeous-Alexander wa Oklahoma City Thunder

Abazakinira igice cy’Iburengerazuba

Ni mugihe abazakinira igice cy’Iburasirazuba ari:

Giannis Antetokounmpo ukinira Milaukee Bucks akazaba ari na captain

Jayson Tatum wa Boston Celtics

Joel Embiid ukinira Philadelphia 76ers

Tyrese Haliburton umukinnyi wa Indiana Pacers

Damian Lillard ukinira Damian Lillard

Ngiryo itsinda ry’abakinnyi batanu bazahagararira igice cy’Iburasirazuba

Bimwe mu byatumye uyu mukinnyi atagaragara kuri uru urutonde, harimo kuba yaratakaje umukino uheruka Scramento Kings yabatsinzemo amanota 134-133, Steph akaba ataranatangiye uyu mukino. Kugeza ubu, ikipe ye ya Golden State Warriors ni iya gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Comments are closed.