“Ndahamya ko Perezida Museveni na Kagame aribo bagaba b’ingabo bakomeye babayeho”: Muhoozi Kainerugaba

243
kwibuka31

Nyuma y’iminsi yari amaze atagira icyo atangaza kuri X, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi Kainerugaba akaba n’umuhungu wa Perezida Kaguta Yoweri Museveni yongeye kurikoroza, avuga ko ise Perezida Yoweri Kaguta Museveni n’uwo akunze kwita Uncle, Paul Kagame perezida aribo bagaba bakuru b’ingabo bakomeye babayeho mu mateka ya muntu.

Kuri paje ye ya X yahoze ari Tweter uyu mugabo yagize ati:”Mpamya neza ko Perezida Museveni na Paul Kagame aribo bagaba b’ingabo babayeho…”

Muhoozi arasanga bano bagabo babiri aribo ba kizigenza mu gisirikare amateka y’isi yagize

Ni amagambo atakiriwe neza n’abamukurikira kuri X kuko bamwe bamuhase ibitutsi bashinja umuryango akomokamo kwiharira ubutegetsi ise Yoweri Kaguta Museveni amazeho imyaka 39 akaba ari no kwiyamamariza indi manda.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko Ise uri mu bikorwa byo kwiyamamaza afitiwe icyizere na rubanda kandi ko azatsinda bityo ko natsinda nk’uko n’ubundi bizagenda, azazamura ingengo y’imari igenda muri siporo ya Uganda, ati:”...Itsinda rya Perezida MK niritsinda amatora nk’uko n’ubundi bizagenda, igikorwa cya mbere kizitabwaho ni ukongera ingengo y’imari igenerwa siporo

Mu gihugu cya Uganda bamaze iminsi bari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora azaba umwaka utaha agamije guhitamo uzayobora igihugu, kugeza ubu abarebera hafi politiki yo mu karere barasanga Perezida Kaguta Yoweri Museveni azongera kwegukana intsinzi akayobora igihugu ku yindi manda ya karindwi.

Comments are closed.