Ndayishimiye na bagenzi be Kagame, Ruto na Samia bahuye biga ku kibazo cy’umutekano wa DRC

9,236
Kwibuka30

Perezida w’u Burundi Evariste NDAYISHIMIYE yahurije hamwe ba perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Ruto wa Kenya na Suluhu wa Tananiya bigirahamwe ikibazo cy’umutekano muke uri muri DR Congo n’uburyo cyakemuka.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye akaba n’umukuru w’umuryango w’ibihugu bya Africa y’i burasirazuba(EAC) yayoboye inama mu ijoro ryacyeye yahuje abategetsi b’akarere bari mu Misiri, ngo bige ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.  

Iyi nama yahuriyemo ba Perezida Samia Suluhu wa Tanzania, Paul Kagame w’u Rwanda, William Ruto wa Kenya, na Minisitiri w’intebe wa DR Congo Sama Lukonde hamwe na bamwe mu bashinzwe ububanyi n’amahanga bw’ibi bihugu. 

Kwibuka30

Aba bategetsi, bari mu Misiri mu nama ya COP27, baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, nk’uko ibiro bya perezida w’u Burundi bibivuga. 

Iyi nama ibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya DR Congo n’u Rwanda mu gihe Kinshasa ikomeza gushinja Kigali gufasha inyeshyamba za M23 ubu zigenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru, ibirego Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana ivuga ko DR Congo ukwiye gukemura ibibazo bye ititwaje u Rwanda. 

(Inkuru ya Isabelle KALISA)

Leave A Reply

Your email address will not be published.