Nyuma y’imyaka 12 bayifite, abaherwe b’ikipe ya Liverpool F.C bayishyize ku isoko

7,810
Kwibuka30

Ikigo cy’Abanyamerika Fenway Sports Group (FSG) cyashyize ku isoko imwe mu mitungo yacyo harimo n’ikipe ya Liverpool F.C yo mu Bwongereza, ikaba igiye kugurishwa nyuma y’imyaka 12 yegukanywe n’aba bashoramari.

Mu 2021 Abarabu bashatse kugura iyi kipe batanze miliyari eshatu z’amadorari, ariko umuyobozi mukuru wa FSG, John W. Henry arabyanga. Kuri ubu yamaze guhindura intekerezo avuga ko uwazana miliyari enye baganira.

Ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko FSG yatanze uburenganzira ku muntu wese wifuza kugura iyi kipe, mu gihe ibiciro byakumvikanwaho. Ntabwo hatangajwe igihe iri gurisha rizaba ryarangiye.

Kwibuka30

Icyakora, FSG yatangaje ko hari benshi bifuje gushyira imigabane muri iyi kipe, ariko ko umuntu wese wabagana ashakira icyiza iyo kipe bayimuha.

Bati “Twagejejweho ibyifuzo na benshi bifuza kuba bashora imari mu ikipe ya Liverpool. Twavuze kuva kera ko amategeko n’amabwiriza bikurikizwa ku muntu wese waba yifuza kugira icyo yongera mu ikipe ku nyungu zayo. Ariko tuzakomeza kureba uwifuza inyungu z’ikipe mu kibuga no hanze yacyo.”

Iki kigo cyaguze Liverpool mu Ukwakira 2010, kiyiguze na George Gillett Jr. wari uyifatanyije na Tom Hicks.

Iki kigo cyavuguruye Stade ya Anfield gishoramo miliyoni zirenga 100 z’amadorali, ndetse aba bashoramari bateganyaga kuyongeraho izindi 80 ku buryo iba stade yakira abantu byibuze ibihumbi 61.

Muri icyo gihe bamaranye Liverpool n’umutoza Jurgen Klopp, batwaye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza cya 2019-2020 baherukaga mu myaka 30 ishize, banatwara FA Cup, Carabao Cup na UEFA Champions League.

Leave A Reply

Your email address will not be published.