“Ndifuza kuba perezida utarangwa n’amarira” Moise Katumbi ushaka kwiyamamariza kuyobora DRC

8,224

Umuherwe n’umunyapolitiki Moise Katumbi yatangaje ko umwaka utaha aziyamamariza kuyobora igihugu cya Congo avuga ko atazarangwa n’amarira.

Mu kiganiro yahaye RFI ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 16 Ukuboza 2022, Bwana Moise KATUMBI umwe mu banyapolitiki bakunzwe cyane mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC) yatangaje ko yiteguye guhatanira umwanya wo kuyobora icyo gihugu mu matora azaba umwaka utaha.

Bwana Katumbi yavuze ko mu cyumweru gitaha ku italiki ya 19 Ukuboza 2022 aribwo shyaka rye Ensemble pour la republique rizamwemeza nk’umukandida mu matora ateganijwe kuba mu mwaka utaha wa 2023, uyu mugabo w’umuherwe akaba ari nawe nyir’ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo mu mujyi wa Lubumbashi yavuze ko yifuza kuba perezida utarangwa n’amarira ko ahubwo yaba perezida ushishikajwe no gushakira amahoro n’ibisubizo abaturage be, yagize ati:”Mu cyumweru gitaha ishyaka ryanjye Ensemble pour la republique rizanyemeza nk’umukandida uzahatanira umwanya wo kuyobora igihugu, nimba perezida sinzarangwa n’amarira, ahubwo nzahora mparanira gushakira umuti w’ibibazo abaturage bafite aho guhora ndira”

Moise Katumbi wigeze kuba guverineri kubwa Kabila mbere y’uko batandukana yakomeje avuga ko igihugu cye kiri mu bibazo bikomeye ko asanga ari umwe mu babibonera umuti.

Mu bintu yavuze ko yazitaho ku myanya wa mbere harimo igisirikare, n’umutekano, yagize ati:”Nibyo ntabwo turatangira ibikorwa byo kwiyamamaza, ariko icyo nzashyira imbere jyewe, ni igisirikare cyacu, mu by’ukuri dufite igisirikare kinini kandi gishoboye ariko kititabwaho na gato, umutekano nawo ugomba kuba ku isonga iyo witaye ku gisirikare” Uyu mugabo yakomeje avuga ko azita no ku mibereho myiza y’abakozi, azamure imishahara kuko Congo itabuze amafaranga yo guhemba abakozi.

Mu matora y’ubushize yashyize Bwana Tshisekedi ku butegetsi, Bwana Moise Katumbi yari mu ihuriro hamwe na perezida uhuriho ubu, ihuriro ryari rigamije gushyira imabaraga hamwe ngo batsimbure perezida Kabila batari bakijya imbizi, ubu rero kugira ngo atangaze ibi ngibi, ni uko n’ubundi amaze kuba nk’utakibarizwa muri iryo huriro ryitwaga Union sacree.

Moise Katumbi ni umwe mu bantu bakunzwe mu gihugu cyane cyane mu rubyiruko akaba ari narwo rugize umubare munini w’abaturage bo muri DRC.

Abakurikiranira hafi ibya politiki ya kiriya gihugu, barasanga niba koko amatora azaba umwaka utaha nk’uko biri ku ngengabihe, uyu mugabo yaba mu bashobora kwegukana amajwi menshi.

Comments are closed.