Ndimbati yagarutse mu rukiko asaba ko yarekurwa akajya kwita ku mpanga yabyaranye n’uwamufungishije

7,500
Kwibuka30

Bwana Uwihoreye uzwi nka Ndimbati yongeye yitaba urukiko uyu munsi asaba ko yarekurwa akajya kwita ku bana b’impanga yabyaranye n’umugore witwa Fildaus wamufungishije.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 25 Mata 2022, Bwana UWIHOREYE J.BOSCO wamenyekanye cyane nka Ndimbati yongeye yitaba urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu bujurire bw’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo. Runo rukiko nirwo n’ubundi rwari ewasabye ko Bwana Ndimbati akomeza gufungwa iminsi 30 kubera ko rwari rwasanze hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ibyaha ashinjwa yaba yarabikoze, bityo ko aramutse agiye hanze yabangamira iperereza.

Mu iburanisha ry’uyu munsi, urukiko rwabanje ruha umwanya uregwa kugira ngo atange impamvu zishimangira ubujurire bwe, maze Ndimbati atangira avuga ko atanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko rwari rwategetse ko uwo mugabo akomeza gufungwa.

Kwibuka30

Bwana Ndimbati yongeye abwira urukiko ko arengane, ndetse ko kuba afunze bituma n’abana b’impanga yabyaranye na Fildaus wamureze bakomeje kubaho nabi kubera ko ariwe wirukankaga akajya gushakira abana ibibatunga.

Yagize ati:”Mfite amakuru ko abana banjye b’impanga batameze neza, kandi nibyo koko, nijye wabahigiraga nkabashakira imibereho, nyina nta kazi agira kuko n’aho yari atuye arijye wahishyuraga, murumva rero ko bitameze neza”

Bwana Ndimbati yakomeje atakambira urukiko kumva no kwakira ubusabe bwe rugahindura icyemezo cyari cyafashwe mbere kuko ku bwe umwanzuro wa mbere utari witaye ku bana bo shingiro ry’umuryango.

Nyuma yo kumva ibisobanuro byya Ndimbati, urukiko rwahaye umwanya ubushinjacyaha maze busaba urukiko gukomeza umwanzuro wa mbere, bityo kko uregwa yakomeza agafungwa iminsi 30 mbere y’uko urubanza nyir’izina ruburanishwa mu mizi.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yapfundikiye iburanishwa avuga ko icyemezo kizafatwa kuri uyu wa kane taliki ya 28 Mata 2022.

Comments are closed.