“NdimuKazipetit” imvugo ya Hon. BAMPORIKI ikomeje guca ibintu kuri twitter

6,630
Bamporiki's comments on 'explicit music content' draw mixed reactions | The  New Times | Rwanda

#ndiMukaziPetit” imvugo ya BAMPORIKI ikomeje guca ibintu kuri twitter

Imvugo #NdimuKaziPetit#, ni imvugo nshya yatangiye kujya hanze ku munsi w’ejo ku wa gatandatu ubwo honorable BAMPORIKI Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko yakeburaga umwe mu bahataniraga ikamba rya Nyampinga 2021 ku Kinyarwanda kidafututse yari akoresheje, maze agerageza kumwibutsa uko yari kukibaza mu kinyarwanda cyiza kandi kiboneye, nyuma yo kumukebura, benshi mu basanzwe bamukurikirana ku rukuta rwe rwa Twitter, bakomeje kumutera amagambo ameze nko gucyocyorana, maze nawe abonye bimeze nk’ibimurenze ahita asubiza uwitwa Marina_94 ati:”Ndi mu kazi petit”, imvugo igaragara nk’iy’urubyiruko cyane.

Bwana Bamporiki Edouard yagize ati:”


“Bamporiki Edouard@Bamporikie
Ikibazo cya nyuma #MissRwanda2021 uramutse uhuye n’Umukuru w’uRwanda wamubaza ikihe kibazo, umwana ati: namuhereza ikibazo cy’ubushomeri. Nibyo ni ikibazo cyiza, gishakirwa igisubizo buri munsi. Ariko ntabwo bahereza ikibazo, babaza ikibazo. Uti namubaza nti; (……) Muhirwe.9:49 PM · Mar 20, 2021·Twitter for Android”

Amaze kwandika aya magambo, benshi bakomeje kuvuga uko babyumva, ariko uyu marina ati:”


Marina_94@kasifu3
·Mar 20, 2021Replying to @BamporikieIcyo utumvise niki se ko ukunda kwishyira imbere yamuhereza ikibazo nyine? Kuki utatekereje se yacyandika akakimuhereza? Ese ubundi kuki mwumva ko guhura numukuru wigihugu ari ibintu byahatari, niba yaratowe agomba gukorera abaturage akababa hafi ntimukibagirwe ko aribo bamuhemba

Mu kumusubiza, Hon BAMPORIKI Ati:”

Bamporiki Edouard@BamporikieNdi mukazi petit.10:21 PM · Mar 20, 2021

Besnhi mu rubyiruko ruhurira kuri twitter rwasekejwe n’iyo mvugo, maze bamwe batangira kuvuga ko ari imwe mu mvugo zigezweho kandi yageze ku bantu benshi.

Uwitwa Umusore wirwanyeho ati”


Umusore wirwanyeho@umusore_witunze
Nanjye ndajya kuryama ariko nakwibuka ngo NDI MU KAZI PETIT bikanga.

Mu mugi wa Kigali hari abantu batangiye gukora imipira yanditseho ngo #MbandiMuKaziPetit#

Honorable Bamporiki Edouard akunze kugaragara mu rubyiruko ndetse benshi bakanamwita inshuti y’urubyiruko, ni rumwe mu rugero rw’abantu birwanyeho mu buzima. akava ku kazi kitwa ko gasuzuguritse akagera ku gasongero k’inzozi ze.

Bamporiki's comments on 'explicit music content' draw mixed reactions | The  New Times | Rwanda

Comments are closed.