Nduhungirehe yanyomoje Minisitiri w’Intebe wa RDC wavuze ko AU yemeje ko u Rwanda ari ‘umushotoranyi’
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa Tuluka, watangaje ko ibihugu bya Afurika byemeje ko u Rwanda rufite ingabo mu gihugu cyabo.
Suminwa wahagarariye Perezida Félix Tshisekedi mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yabwiye abanyamakuru ko ibihugu bya Afurika byari bisanzwe “byifata”, ariko ko ku nshuro ya mbere byemeje ko u Rwanda rwashotoye RDC.
Yavuze kandi ko muri raporo yakozwe y’iyi nama, ibihugu bya Afurika byashimangiye imyanzuro y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), irimo guhagarika imirwano, gusaba M23 gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, n’uko ibiganiro bya Luanda bisubukurwa.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko Suminwa akwiye guhagarika gukoresha interuro zirimo “noneho” cyangwa “ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakoze iki cyangwa kiriya”, kuko inshuro yazikoresheje yabeshyaga.
Ati:“Ndibuka ko tariki ya 18 Ukwakira 2024, Madamu Suminwa yavugiye i Bruxelles ibikurikira: ‘Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwemereye [i Luanda] kugaragaza gahunda yo gucyura ingabo zirenga 4000’. Rwose ibi byaje kugaragara ko ari ikinyoma.”
Yagaragaje ko i Addis Abeba muri Ethiopia, ahaberaga inama ya AU, ibihugu bya Afurika bitigeze bivuga ko u Rwanda ari umushotoranyi ufite ingabo ku butaka bwa RDC, ati “Ikindi kinyoma cyeruye!”
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati:“Ku bw’impamvu, mu nama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma y’akanama ya AU gashinzwe amahoro n’umutekano yabereye i Addis Abeba tariki ya 14 Gashyantare 2025, nta gihugu, havuyemo RDC, cyavuze u Rwanda. Yewe na Afurika y’Epfo ntiyabikoze, yavuze ‘M23 ifashwa n’ingabo zo hanze.”
Yasobanuye kandi ko mu myanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya AU, yemejwe Minisitiri w’Intebe Suminwa yasohotse mu cyumba cy’inama yemerejwemo, hatavuzwemo u Rwanda cyangwa kurusaba gukura ingabo muri RDC.
Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rihanganye n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu Ugushyingo 2021.
Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo muri AU bagaragaje ko umuti urambye w’aya makimbirane waboneka binyuze mu biganiro bya politiki bidaheza, nk’uko byemejwe mu nama ya EAC na SADC yabaye tariki ya 8 Gashyantare.
(Src:Igihe)
Comments are closed.