NESA yashyize hanze umubare w’abakandida bose bazakora ikizamini gisoza abanza


Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yashize hanze umubare ntahinduka w’abakandida bagomba gukoiira ibizamini bya Leta bisoza amashuri y’ibanze.
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Kamena 2025, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cuashyize hanze itangazo rigaragaza umubare w’abakandida bose bazakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri y’ibanze (Primaire), ni ikizamini giteganijwe gutangira kuri uyu wa mbere taliki ya 30 Kamena 2025 mu ntara zose z’igihugu.
Muri iri tangazo, NESA igaragaza ko abakandida bagera ku 220,840 barimo abakobwa 120,635 mu gihe abahungu ari 100,205, iyo mibare ikaba ariyo y’abakandida bose muri rusange bazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025. 642. NESA yavuze ko abafite ubumuga bazahabwa ubufasha bwihariye nk’ibisanzwe.
Ubu bufasha burimo impapuro z’ibizamini zanditswe muri ‘Braille’, impapuro zanditse mu nyuguti nini, ibikoresho byihariye bifasha mu kwandika no gufata amajwi, abanditsi bunganira abakandida, ndetse n’igihe cy’inyongera kugira ngo bose babone amahirwe angana mu gukora ibizamini bya Leta.
Twibutse ko Ibizamini bisoza amashuri abanza biba bigizwe n’amasomo atanu arimo Imibare, Ikinyarwanda, Icyongereza, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (SET) n’Ubumenyi rusange n’iyobokamana.
Comments are closed.