Ngarambe François na Gasamagera Wellars bashimiye Perezida Kagame

11,352

Hon. Ngarambe François wasoje manda ye nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi na Hon. Gasamagera Wellars wamusimbuye, bashimiye Perezida wa Repubulika akaba n’Umuyobozi Mukuru w’uwo Muryango ku cyizere bagiriwe.

Babigarutseho ku wa Kabiri taliki ya 4 Mata 2023, mu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo. 

Ni umuhango wakurikiranywe na bamwe mu bakozi bagize Ubunyamabanga bwa RPF-Inkotanyi. 

Hon Gasamagera yashimiye Umuryango RPF-Inkotanyi yemeza ko ari wo akesha kubaho kwe, aboneraho no gushima Umuyobozi wayo Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye mu nshingano zinyuranye yamuhaye ngo akorere Umuryango kugeza n’uyu munsi. 

Yashimiye kandi Hon Ngarambe wamubanjirije kuri izo nshingano, yizeza ko azakoresha ubushobozi bwose Umuryango uzamugenera mu gukorana n’abandi ngo bagere ku byiza byinshi  kurushaho kandi bigakorwa vuba. 

Yasabye abakozi b’Umuryango kwitegura kwakira impinduka mu bijyanye no guhindura imyumvire  bikazabafasha gukora byinshi byiza kandi vuba kurushaho.

Hon. Ngarambe ku ruhande rwe, na we yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yagiriwe ndetse ashimira n’abakozi bose b’Ubunyamabanga Bukuru bwa RPF-Inkotanyi imirimo myiza bakoze igaragarira mu iterambere ry’Umuryango n’iry’Igihugu muri rusange. 

Yakomeje yibutsa abakozi ko nubwo hari ibyagezweho, hakiri n’ibindi byinshi bikeneye gukorwa abasaba gukorana bya hafi n’ubuyobozi bushya mu guharanira impinduka nziza mu iterambere ry’Igihugu.

Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe n’uwamusimbuye wayobowe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije mushya Uwimana Consolée hamwe n’uwo yasimbuye Christophe Bazivamo, umaze imyaka 21 kuri wNomero ya kabiri y’uwo Muryango. 

Mu matora yabaye ku Cyumweru taliki ya 2 Mata 2023, ni bwo abo bayobozi bashya batsindiye kuyobora Umuryango muri iyi manda nshya izarangirana na 2027. 

Perezida Kagame ni we wongereye gutorerwa kuba Umuyobozi Mukuru (Chairman) ku rwego rw’Igihugu, akaba yaratsinze amatora ku majwi 99.8% mu gihe Sheikh Abdul Karim Harelimana bari bahanganye yagize amajwi 0.2%.

Uwimana Consolée na we yatowe  n’amajwi 92.7% ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru Wungirije (Vice Chairman), mu gihe Amb. Gasamagera Wellars yatowe ku majwi 90.3% ku w’Umunyamabanga Mukuru.

Muri iyi manda y’imyaka 5 iri imbere aba bayobozi batatu bashya b’Umuryango RPF Inkotanyi bazafatanya na ba Komiseri ku rwego rw’Igihugu na bo batorewe muri aya matora.

Comments are closed.