Ngoma: Baganishuri w’imyaka 18 yarohamye mu kidendezi cy’amazi arapfa
Bwana BAGANISHURI yaraye arohamye mu kidendezi cy’amazi arapfa
Umusore w’imyaka 18 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo wo mu kagari ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma yaraye yitabye Imana arohamye mu kidendezi cy’amazi ubwo yari agiye gushaka amazi yo guhoma inzu, amakuru dukesha ikinyamakuru umuseke.com avuga ko uno musore yari aje kuvoma amazi ku nshuro ya kabiri maze aranyerera, agwamo, abari begereye aho iyo mpanuka yabereye, bavuze ko yagerageje koga ashaka kwirohoramo ariko biranga biba iby’ubusa, abandi birukanse bajya kumutabara ariko basanga byarangiye yamaze gushiramo umwuka. Ano makuru kandi yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo Madame Consolée KANZAYIRE abonera umwanya wo gusaba abaturage kwirinda ibintu byose bishobora kubaviramo ibyago, yakomeje avuga ko icyo kidendezi kigiye guhita kizitirwa mu rwego rwo kwirinda izindi mpanuka.
Comments are closed.