Ngoma: RIB yataye muri yombi abagore babiri bakurikiranyweho gufasha umukobwa gukuramo inda

8,835

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda rwataye muri yombi abantu batatu bakekwaho gufasha umukobwa gukuramo

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB mu Karere ka Ngoma mu Murenge Sake rwataye muri yombi abagore babiri n’umugabo umwe bose bakekwaho gufasha umukobwa gukuramo inda.

Marie Michelle UMUHOZA umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda

Umuvugizi wa RIB madame Umuhoza Marie Michelle yabwiye igihe.Com dukesha ino nkuru ko abo bose bafashwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 9 Gicurasi nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage. Muri aba bafashwe, harimo umwe wakuyemo inda, abandi bakaba bakurikiranywe nk’abafatanyacyaha. Madame UMUHOZA M.MICHELLE yasabye abaturage kujya birinda kwijandika mu byaha, ndetse bakajya batanga amakuru ku buyobozi ku byaha bitandukanye. Abo bose uko ari batatu bacumbikiwe kuri station ya RIB mu Murenge wa Sake.

Comments are closed.