Ngororero: Akarere kasabiye umuvugizi w’ishyaka DALFA-Umurinzi gukurwa ku rutonde rw’abafashwa na FARG

8,077
Akarere ka Ngororero kasabiye umuvugizi w’ishyaka DALFA-Umurinzi gukurwa ku rutonde rw’abafashwa na FARG

Mahoro Jean, umuvugizi w’ishyaka rya DALFA-UMURINZI (Development and Liberty For All) ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda unasanzwe ari mu bagenerwabikorwa b’Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye ‘FARG’, yabwiye UMUBAVU ko yabonye ibaruwa ku mbuga nkoranyambaga umuyobozi w’Akarere ka Ngororero amusabira gukurwa ku rutonde rw’abagenerwabikorwa ba FARG.

Mahoro Jean uvugira ishyaka rya DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, ni umusore wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, avuka mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ngororero nkuko yabibwiye UMUBAVU dukesha iyi nkuru.

Mu ibaruwa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga UMUBAVU ufitiye Kopi isabira Mahoro Jean gukurwa ku rutonde rw’abagenerwabikorwa ba FARG, yandikiwe umuyobozi mukuru wa FARG.

Igira iti “Nshingiye ku ibaruwa Umurenge wa Ngororero wandikiye umuyobozi w’Akarere 1513/03.05.11/2020, ivuga imyanzuro y’inama y’Abarokotse Jenoside mu 1994, nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbasabe gukura ku rutonde rw’inkunga y’uburezi umugenerwabikorwa bavuze ko yishoboye witwa Mahoro Jean mwene Gakeri Philippe na Uwabeza Triphonie bo mu Murenge wa Ngororero, Akagali ka Rususa nkuko byasabwe mu myanzuro yavuzwe haruguru iri ku mugereka y’iyi baruwa”.

Iyi Baruwa yanditswe ikanashyirwaho umukono n’umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, yamenyeshejwe abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero, Abayobozi bungirije b’Akarere ka Ngororero n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere.

Nubwo muri iyi Baruwa bavuga ko ngo uyu Mahoro yishoboye, ntibagaragaza neza uburyo yishoboyemo cyangwa ubushobozi bwe mu kuba ibyo yagenerwaga na FARG yashobora kubyibonera.

Ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero asabira Mahoro Jean gukurwa ku rutonde rw’abagenerwabikorwa ba FARG ngo kuko yishoboye

Ikinyamakuru UMUBAVU cyashatse kumenya icyo Mahoro Jean avuga kuri iyi Baruwa maze kuri Telefoni igendanwa agira ati “Iriya Baruwa ntabwo nshaka kuyitangaho igitekerezo (comment), nabonye ku rubuga rw’ishuri duhuriraho ndumva ntashaka kubivugaho byinshi ariko ntabwo ari inkuraho ahubwo ni umuyobozi w’Akarere wansabiraga ko nakurwa ku rutonde rw’abagenerwabikorwa ba FARG”.

Abajijwe niba ibyo uyu muyobozi yamusabiye byarashyizwe mu bikorwa, Mahoro ati “Iyo umuntu asabwe hakurikizaho ubwo ko ashobora gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe cyangwa ntabishyire mu bikorwa”.

Abajijwe niba ntaho byaba bihuriye no kuba ari umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Mahoro ntiyashatse kugira byinshi abivugaho, ati “Nifuje kutagira icyo mbivugaho”.

Yagaragaje ko kuba ari ubusabe ngo byategerezwa, ati “Reka tuzabirebe, ni ubusabe, reka tuzabirebe”.

Umunyamakuru kandi yamubajije niba kuva agiranye ibiganiro bitandukanye n’UMUBAVU nta bindi bitero yagabweho n’abashobora kutabyishimira, ati “Icyo mpora mvuga, mu Rwanda haracyari ikibazo cyo kwishyira ukizana ku burenganzira bwa muntu, haracyari ikibazo cyo kudafungura urubuga rwa Politiki, haracyari ikibazo kijyanye n’ubwisanzure mu ngeri…donc muri domain zose noneho ku batavuga rumwe n’ubutegetsi byo bikaba ari ikindi kindi”.

Ngo ni inzira ndende izasaba ubufatanye mu kubaka u Rwanda rwifuzwa, ati “Ni inzira ndende ariko twese tuzafatanyiriza hamwe kugira ngo twubake u Rwanda rwiza rugendera ku mategeko”.

Agaragaza ko hari abamubwira ko ibyo akora atari byiza ngo agamije kugarura Jenoside mu gihugu, akagaruka no ku byandikwa na bimwe mu bitangazamakuru birimo n’ibyitwa ko bikomeye mu Rwanda.

Ati “Ntabwo byabura, ntihabura ababura kukubwira ko ibyo ukora atari byiza ko uri umwanzi w’igihugu, ko ugamije kugarura Jenoside mu gihugu n’ibindi byinshi mujya mubibona ku mbuga nkoranyambaga, abandika n’ibindi byose”.

Akomeza ati “Biriya byose, nta kukugabaho ibitero biruta ku nyandiko ziba ziri gusohoka mu binyamakuru zikuvuga n’ibindi byose bikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi nanjye ubwo ndimo, iyo bibaye nk’ibyo, ni ibintu tumaze kumenyera (uku kubimenyera avuga ko atari ukubyishimira ahubwo ngo ari uko nta yandi mahitamo”.

Ngo ibi bintu bikwiriye guhagarara ngo kuko bitari ibyo bishobora kujyana ibintu irudubi, ati “…bino bintu byagakwiye guhagarara kuko mu gihe byakomeza kuba ukunguku hari ibindi bintu byazaba bibi kurushaho”.

Umuvugizi w’ishyaka DALFA-Umurinzi riyobowe na Ingabire Victoire, Mahoro Jean agaruka ku kuba ibikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bishobora gusubiza igihugu habi, ati “Buriya abantu bajya bavuga ko Jenoside yabaye mu Rwanda yakorewe Abatutsi ni byo koko yarabaye iranategurwa ariko ruriya n’urwango rukorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abantu batumva kimwe na Leta, icengezamatwara bakorerwa n’ibindi bikorwa bibi bibibasira, bikabangisha abantu mu ruhame na byo byazatera izindi ngaruka zitari nziza zirenze izingizi tubona ukunguku”.

Umunyamakuru yashatse kumenya nyirizina niba koko FARG yamurihiraga amashuri, Mahoro ati “Yego yandihiraga ikanangenera amafaranga yo gufasha abanyeshuri bagena buri kwezi iyo wiga, bagenerwa bita ya ’Buruse’ mu kwiga no kubaho”.

Mahoro yavuze ko uretse n’ubufasha bwo gufashwa mu kwiga, FARG ifasha no mu bindi by’umwihariko nko mu buvuzi igihe umuntu arwaye, akavuga ko ngo mu gihe byaba bivuyeho byaba bivuze ko ari ukwirwariza.

Ese ibyo Akarere ka Ngororero kasabye bishyizwe mu bikorwa koko Mahoro afite ubushobozi bwo kwirwanaho nkuko byavuzwe mu ibaruwa?

Mahoro ati “(Yabanje kumirwa) Ni yo mpamvu nakubwiye nti ’ntabwo nshaka kubivugaho’ kuko buriya ibyo aribyo byose ababisabye buriya bashobora kuba bafite ibyo bashingiyeho, …ntawansuye, nta…ni ibintu…simfite kompanyi…nta kompanyimu Mujyi wa Kigali mfite, nta kazi gahemba buri kwezi mfite, ubwo ibyo aribyo byose simbizi…icyo ababivuze buriya bashingiyeho, ni yo mpamvu nirinze kubivugaho”.

Abajijwe niba ajya kujya muri Politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi yaba yari yiteze ko nk’ibi bishobora kumubaho abikorewe n’abantu baba abategetsi cyangwa abari mu buyobozi bwa Leta, Mahoro ati ’Biba byiza iyo ugiye gukina n’ikipe uzi attaque yayo uzi na defense yayo uko imeze. Ikibuga nkiniramo ndakizi ndagisobanukiwe, nzi ibibazo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahuriramo na byo, ntabwo rero nagiye mu munyenga ngo nimara kugera ahantu nari nzi ko ari umunyenga ngiyemo nsange byabaye ukundi”.

Akomeza ati “Impamvu y’akarengane, impamvu y’ubusumbane, impamvu z’ipfa n’irigiswa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, impamvu yo kudafungura urubuga rwa Politiki, impamvu iterambere ritagera kuri bose, ni yo mpamvu nahagurutse nkajya ru ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi”.

“Ntabwo nagiyemo rero mfite protection (ubwirinzi) yuko ntazahura n’ibibazo, nta ngabo n’igisirikare nari mfite byo kundinda, nta na negociation nagiranye n’abo babikorera abandi ko jyewe batabinkorera, nanjye ubwo niyemeje gufatanya n’abandi no kwemera ko igihe byaba bingezeho nanjye nabyakira nkuko abandi bose babyakira”.

UMUBAVU wamubajije ibyo yemera kimwe n’ibyo aharanira, Mahoro ati “Mparanira ukwishyira no kwizana kwa buri munyarwanda, mparanira igihugu cyiza kizira amacakubiri, igihugu kizira ivangura iryo ari ryo ryose, igihugu gifite intumbero nzima y’eho hazaza, cyubakitse mu buryo buri munyarwanda wese akibonamo yaba uri mu gihugu, yaba uri hanze yacyo”.

Yakomeje ati “Mbese mparanira u Rwanda rwiza ruri hamwe, mparanira ko abana b’abanyarwanda umunsi umwe hatazaba harimo ibigarasha, ntihabemo interahamwe, ntihabemo intore, bakaba ari umujyo umwe ari abanyarwanda bamwe bari hamwe biyumva, mbese ntihabeho ikibazo cy’uko noneho kutavuga rumwe n’ubutegetsi biba ibibazo”.

Mahoro Jean yasoje ikiganiro yagiranye n’UMUBAVU avuga ko u Rwanda yifuza ari aho utavuga rumwe n’ubutegetsi ataba ikibazo ahubwo akaba igisubizo gifasha mu kubaka igihugu, ati “Kutavuga rumwe n’ubutegetsi bikaba atari ikibazo ahubwo bikaba igisubizo cyiza gifasha u Rwanda mu kubaka igihugu biturutse mu bitekerezo by’abantu batandukanye ariko batumva ibintu kimwe ariko bagamije kubaka igihugu cyabo”.

Comments are closed.