Ngororero: Mbitsemunda yihambiranije n’umukunzi we bijugunya muri Nyabarongo

5,575
Kwibuka30
Umusore witwa Mbitsemunda bamusanze mu mugezi yiyahuranye n’umukunzi we babanje kwihambiranya umugozi.

Umusore witwa MBITSEMUNDA w’imyaka 25 y’amavuko bamusanze mu mugezi wa Nyabarongo we n’umukunzi we uzwi ku izina rya MUKARUKUNDO bihambiriye imigozi.

Amakuru aturuka mu Karere ka Ngororero aravuga ko imirambo y’abo bantu bombi yabonywe kuri uyu wa mbere, ndetse ababazi bakavuga ko bano bantu bombi bari basanzwe bakundana kandi bakaba bari basanzwe bakora akazi ko mu rugo.

Bamwe mu bantu babazi neza, babwiye umunyamakuru wacu ko bano bombi bahuriye mu Karere ka Rubavu bose bakora ako kazi, kandi bikaba bivugwa ko Bwana Mbitsemunda yari amaze gutera inda umukunzi we Mukarukundo Sandrine, ariko iwabo bakaba batarabyakiriye neza. Uwitwa Mutoni nawe ukora akazi ko mu rugo, akaba yemeza ko yari asanzwe ari inshuti ya nyakwigendera, yagize ati:” Sandrine yari atwite inda y’amezi ane, aherutse iwabo ariko ngo bamutegeka kuyitwara aho bayimuteye

Kwibuka30

Abaturanyi babo babwiye Igihe.com ko umunsi biyahura, bari bababonye bazenguruka hafi aho, mu gitondo baza kubona imirambo.

Umusore ngo yafashe umushimi w’urukweto rwe, yizirika akaboko k’iburyo anazirika ak’ibumoso k’umukobwa hanyuma binaga mu mazi barapfa.

Hafi y’aho basimbukiye binaga mu mazi, bahasize igikapu kirimo imyenda, telefoni n’impapuro zigaragaza ko umukobwa atwite.

RIB isobanura ko imirambo y’aba bombi yoherejwe muri Laboratoire y’ibimenyetso bya gihanga kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Leave A Reply

Your email address will not be published.