RDB yashyizeho amabwiriza mashya kuri za Hoteli mu rwego rwo gukumira Corona

5,385
Kwibuka30
Manila Hotels in Resorts World, Philippines | Manila Marriott Hotel

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) bwatangaje urutonde rwa hoteli na resitora byo mu Mujyi wa Kigali, aho abakozi n’abakiriya bazigana bazajya basabwa kwisuzumisha COVID-19 ndetse ibisubizo bikagaragaza ko ari bazima mbere yo kwemererwa kwinjiramo.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel n’Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi,  rigaragaza ko hafashwe icyemezo cyo gushyiraho amabwiriza yihariye kuri hoteli na resitora byatoranyijwe kuko bikunze gusurwa cyane, nka kimwe mu bigize ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ubwiyongere budasanzwe bw’icyorezo cya COVID-19.

Abakozi bose ba hoteli na resitora  zo mu Mujyi wa Kigali zatoranyijwe, ndetse n’abakiriya bajyayo bose, bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bapimwe COVID-19 hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa Antigen Rapid Test, bagasangwa batayirwaye. 

Guhera ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021ubwo icyo cyemezo kizatangira gushyirwa mu ngiro, ibisubizo byo kwipimisha bizaba bifite agaciro k’iminsi 7 ku bakiriya n’iminsi 14 ku bakozi.

Kwipimisha bikorerwa kuri site zagenwe cyangwa ku muavuriro yigenga yabyemerewe, uwipimisha akiyishyurira ikiguzi cyo gupimwa. Amavuriro yemerewe gupima ashobora kumvikana na hoteli cyangwa resitora, icyo gihe bikaba byagena icyumba cyo gupimirwamo.

Abakozi b’amavuriro yemerewe gupima kandi babyigiye ni bo bonyine bemerewe gupima, kandi ibisubizo bigomba koherezwa ku rubuga mpuzamakuru rw’ubuzima. Ibisubizo bikimara gushyirwa kuri urwo rubuga, uwapimwe yohererezwa ubutumwa bugufi burimo ijambo ry’ibanga rimufasha kubona ibisubizo bye ku rubuga rwa RBC.

Kwibuka30

Buri mukiriya agomba kwerekana ibisubizo bye ku marembo ya hoteli cyangwa resitora, aho umukozi wagenwe azajya asuzuma kode QR iri ku rupapuro rw’ibisubizo rw’umukiriya, bityo akabasha kwinjira mu rubuga rumufasha kwemeza ko ibisubizo ari iby’ukuri. Umukiriya ashobora gusabwa kwerekana ibyangombwa bimuranga mu gihe hagenzurwa ukuri kw’ibisubizo yerekanye.

Hoteri na Resitora bireba bizajya bishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere  (RDB) n’ Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), raporo igaragaza ko abakozi bapimwe buri byumweru bibiri.

Hoteli na Resitora birasabwa kujya bishyira ahabona itangazo rigaragaza neza umubare w’abantu zishobora kwakira, abagenewe guhurira ahantu hose, uhwanye na 30% by’ubushobozi bwaho bwo kwakira abantu.

Umukiriya uterekanye icyemezo nyacyo cy’uko yipimishije kandi ko ari muzima ntazemererwa kwinjira muri izo hoteli cyangwa resitora.

Aho bishoboka, abakiriya barasabwa kujya bafatira amafunguro hanze kuko ari byo bitanga amahirwe yisumbuye yo kudakwirakwiza icyorezo cya COVID-19, gusa nanone abantu bakaba basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, baba bari hanze cyangwa mu nyubako.

Mu zindi hoteli na resitora bitashyizwe ku rutonde, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kizajya gikora ipima ritunguranye ku bakiriya cyangwa abakozi. Ikindi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), RDB, RBC na Polisi y’u Rwanda bizafatanya mu kugenzura ko ayo mabwiriza yubahirizwa.

(Src:Imvaho)

Leave A Reply

Your email address will not be published.