NI IBIHE BIKOMEREZWA BIZITABIRA UMUHANGO WO GUHEREKEZA BWA NYUMA PAPA?

2,037
kwibuka31

Benshi mu bayobozi bakomeye ku isi bategerejwe mu muhang wo guherekeza bwa nyuma Papa Fransisiko.

Nyuma y’urupfu rw’umushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi Papa Fransisiko, hakomeje kuvugwa amazina y’abantu bavuga rikijyana, bazitabira umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma, utrganyijwe ku ya 26 Mata, 2025.

Bamwe muri abo bayobozi barimo

  1. Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Bwana Donald John Trump n’umugore we Melania, banabicishije ku mbuga nkoranyambaga, ko bishimiye kuzaba bariyo.
  2. Perezida wa Argentina Janvier Milinei, igihugu Papa yavukiyemo, akabatizwa Jorge Mario Bergoglio
  3. Umuyobozi wa komisiyo y’Ubumw bw’Uburayi Ursula von der Leyen na mugenzi we Antonio Costa, umuyobozi w’akanama ngishwanama k’uyu muryango
  4. Umwami Felipe VI n’umwamikazi Letizia wa Espanye, nabo bari mu bazagaragara muri uyu muhango
  5. Perezida w’Ubufaransa Bwana Emmanuel Macron, wanahise asubika gahunda yari afite y’ingendo mu bice byo ku mugabane wa Oceania

6. Shanseliye w’ubudage Olaf Scholz, akazaba arangaje imbere delegasiyo yose izava muri icyo gihugu

Mu bandi bazagaragara kuri uriya munsi harimo ministiri w’intebe w’Ubwongereza Sir Keir Starmmer, akaba azajyana n’umwami w’ubwongereza Charles III; Hari kandi perezida wa Ukraine Volodymyr Zelesky unavuga ko Papa yasengeye bikomeye Ukraine, akazahahurira n’uwashoje intambara mu gihugu cye, akaba yaranashyiriweho impampuro zimuta muri yombi Vladimir Putin;

Hategerejwe kandi minisitiri w’intebe w’Ububirigi Andrzej Duda, umukuru w’igihugu cya Portugal Marcelo Rebelo de Sousa na minisitiri w’intebe bw’icyo gihugu, tutibagiwe na perezida wa Hungariya President Tamas Sulyok wemeje ko mazaba ahari.

Papa Fransis yitabye Imana kuwa 21 Mata, Pasika yaraye ibaye, mu gitondo saa 07:35, akaba yarazize indwara ya stroke nk’uko byatangajwe na Vatican.

Comments are closed.